Thursday, June 27, 2024
spot_img
HomeSIPOROInzozi za APR FC zirangiriye mu Misiri./ Incamake y'umukino

Inzozi za APR FC zirangiriye mu Misiri./ Incamake y’umukino

Inzozi zo kugera mu matsinda ya CAF Champions League 2023-2024 zirangiriye mu Misiri ku ikipe ya APR FC nyuma yo kunyagirwa imvura y’ibitego 6-1.

Uyu mukino wari wo kwishyura mu ijonjora rya kabiri ribanziriza amatsinda aho Pyramids FC yari yakiriye APR FC.

Umukino ubanza wari wabereye mu Rwanda kuri Kigali PelĂ© stadium, warangiye ari 0-0, uyu munsi Pyramids FC yari ibizi ko ntakosa igomba gukorabimbere y’abafana bayo bake.

Iminota 15′ yose ikipe ya Pyramids FC yayimaze idahaye agahenge APR FC, ku munota wa 18′ itsinda igitego cya mbere cyatsinzwe na Mohammed Reda ku ishoti ryaterewe inyuma y’urubuga rw’amahina.

Hashize iminota ibiri gusa ikipe ya Pyramids FC yashyizemo igitego cya kabiri nabwo ku ishoti ryaterewe inyuma y’urubuga rw’amahina.

Nubwo APR FC yakomeje kurushwa yateye umutambiko w’izamu ku mupira w’umuterekano warutewe na Ombolenga Fitina ku ikosa ryari rikorewe Nshuti.

Bakomeje kugerageza uburyo babona na koruneri, ariko umuzamu wa Pyramids FC aratabara igice cya mbere kirangira ari 2-0.

Ku munota wa 56′ ba myugariro ba APR FC bahagaze nabi Mostafa Mohammed abatsinda igitego cya gatatu.

Mostafa ku munota wa 62′ yatsinze igitego cya kane, umutoza w’APR FC yahise akora impinduka asimbuza 3 hinjiramo Mbaoma Victor, Mugisha Gilbert na Niyigena Clement hasohoka Nshuti Innocent, Ramadhan na Yunusu.

Ku munota wa 70 Pyramids FC yatsinze igitego cya 5 giturutse kuri Penariti yaritewe ku giti cy’izamu na Ramadhan Sobhi ariko Mohammed Chibi aba hafi yongeza mu izamu kirinjira.

Pyramids FC ku munota wa 81 Mohammed Fathi yateye ishoti rikomeye cyane atsinda igitego cy’agashinguracumu.

Ku munota wa 86′ ku ikosa ryakorewe Mugisha Gilbert, APR FC yabonye Penariti yinjijwe na Victor Mbaoma, ibona impozamarira.

APR FC yakozee ibyo ishoboye itsindwa 6-1, inzozi zayo zo kujyera mu matsinda ya CAF Champions League 2023-2024 zirangirira muri Misiri.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!