Bruce Melodie yasubije abamugereranya na The Ben

Umwe mu bahanzi kandi bakomeye hano mu Rwanda Bruce Melodie yatangaje ko ntaruhare agira mu bivugwa n’abantu bamugereranya n’umuhanzi The Ben, avuga ko we amufata nka mukuru we.

Yabivuzeho ubwo yagarukaga ku rugendo rwe rwa muzika n’ibindi bitandukanye, ubwo yariri mu kiganiro kuri Kiss FM kuri uyu wa gatanu Taliki 29 Nzeri.

Ubwo yabazwaga iby’ihangana hagati ye na The Ben yagize ati “Njyewe ntabwo mbibamo, bikorwa n’abandi. Ariko si na bibi iyo abantu babirimo ari abandi,byaba ikibazo ari njye ubyuka nkamwataka ariko sinjye, ni mukuru wanjye.”

“Reka mbisobanurire abantu The Ben akora indirimbo z’urukundo. ariko njye nkora iz’isi, mubifate nk’amakipe buriya abakinnyi nta kibazo cyabo ariko hari igihe usanga abafana babahanganishije.”

Muri 2021 bivugwa ko Bruce Melodie yishongoye ku bahanzi bagenzi be mu kiganiro cyagiye hanze ubwo yaganiraga n’inshuti ye Emmy, avuga ko adakwiye kugereranywa n’abahanzi atavuze amazina ariko abasesenguye bavuze ko yashakaga kuvuga Meddy na The Ben n’ubwo we ntazina yavuze.

Uyu muhanzi yabyamaganiye kure avuga ko ahubwo ari umufana w’aba bahanzi, gusa mu minsi ishize byongeye kuvugwa hari n’abavuga ko abafana biciyemo ibice bamwe ku ruhande rwa Meddy abandi ku ruhande rwa The Ben.

Muri iki kiganiro Bruce Melodie yateguje abakunzi be Album nshya agiye gushyira hanze mu minsi iza ariko ntiyavuze itariki, iyo Album iriho indirimbo 16 ntanimwe irajya hanze murizo.

Uyu muhanzi ubarizwa muri 1:55 AM yabajijwe inyungu abonera mu kuba afite abamureberera, avuga ko gukora wenyine bivuna.

Yagize ati “Urumva iyo umuntu akora wenyine imvune ziba nyinshi. Mfite abantu mbwira ko dukora ibi bigakunda […..] Ntabwo nzibagirwa ukuntu twigeze kubura Primus Guma Guma Super Star njye Nakabanda Jado twakoranaga turi kuyikozaho imitwe y’intoki agahinda kakatwica tukicara ahantu tukarira. Iyo ukora wenyine biragora ariko iyo ufite abantu biraryoha.”

Uyu muhanzi Kandi yavuze ko afitanye indirimbo n’umuhanzi ukomoka muri Jamaica ‘Shaggy‘. Yavuze ko uyu muhanzi yakunze indirimbo ye ‘Funga Macho‘ ngo bayisubiyemo bamaze kuyitunganya harabura utuntu duke two gutunganya amashusho gusa.

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *