Thursday, June 27, 2024
spot_img
HomeAMAKURURuhango: Umubyeyi yishwe atemaguwe kugeza ubwonko bumusohotsemo.

Ruhango: Umubyeyi yishwe atemaguwe kugeza ubwonko bumusohotsemo.

Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’akababaro y’umusore watemaguye umugore, akamwica urw’agashinyaguro kugeza n’aho ubwonko bumusohokamo.

Uyu mubyeyi witwa Hitimana Anastasia w’imyaka 59 hamenyekanye ko yatemaguwe ku wa 26 Nzeri 2023, Aho bivugwa ko yari yishinganishije mu bayobozi aho atuye no mu baturage ariko bikarangira bibaye ubusa.

Bivugwa ko uyu mubyeyi yari yajyanye na mbere muri RIB ikirego cy’uwitwa Muhinda Dawidi washatse kumwica, ubwo yigeze no gushaka kumugogesha imodoka ntibikunde. uyu mugabo witwa Muhinda Dawidi banabyaranye umwana umwe mu bo uyu mukecuru yasize.

Uyu mugabo, Muhinda Dawidi yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Amakuru avuga ko uyu Mubyeyi yashyiriweho igikorwa cyo ku mubungabunga ariko abaturage ntibamushyigikire, n’umwe wabigerageje yirukanywe muri karitsiye.

Ku wa gatanu mu Murenge wa Ntongwe, Akagari ka Nyakabungo, umudugudu wa Byimana aho ni mu karere ka Ruhango, humvikanye abasore batanu biyemeje gufunguza Muhinda Dawidi akagaruka mu rugo.

Umwe muri bo yahise afata umupanga ajya aho Anastasia aherereye aramutemagura, avuga ko yabafotoye akabafata n’amajwi.

Abaturage bavuga uko umwe wari uyoboye aka gatsiko witwa Theophile, ari we watemaguye uyu mubyeyi, abashatse gutaba akabirukankana abakubita ibibatiri by’umuhoro agasigara amucocagura.

Abaturage bari gusaba ubutabera kuri ubu bunyamaswa bwakozwe na Theophile.

Ndahayo Jamal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe yatangarije itangazamakuru ko uyu Theophile ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacya RIB ari gukorerwa dosiye.

Mu Karere ka Ruhango nta cyumweru cyari gishize humvikanye undi mucuruzi wasanzwe yapfuye bisa nk’uwishwe mu Murenge wa Mbuye.

Aka Karere ntihasiba kumvikanamo abantu bicanye bapfa ubusa.

SRC:Umurava

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!