Rayon Sports: Ni iki kihishe inyuma y’intambara yo kugurisha amatike hagati ya Rayon Sports, URID n’umugi wa Kigali?

Mu gihe kuri iki cyumweru taliki 30 Nzeri, hateganyijwe umukino wo kwishyura hagati y’ikipe ya Rayon Sport, yo mu Rwanda, na Al Hilal Benghazi, yo muri Libya, hakomeje kumvikana kutavuga rumwe hagati y’ikipe ya Rayon Sports n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, aho babemereye ikibuga cya Kigali Pele Stadium, gusa bakwa uburenganzira bwose ku kugurisha ama tike.

Mu ibaruwa umugi wa Kigali wari wandikiye FERWAFA ku wa 27 Nzeri 2023, watanga uburenganzira ku kibuga Kigali Pele Stadium, gusa ugasaba FERWAFA ko yibutsa Rayon Sports ko atari yo igomba kwishyuza amatike, yagiraga iti’’[…)Hashingiwe ku ibaruwa yo ku wa 18/092023 mwandikiye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali musaba ko Kigali Pele Stadium yakwakira imikino y’amajonjora y’ibanze muri “CAF Confederation Cup”. Iyo mikino ikaba izahuza ikipe ya Rayon Sport n’ikipe ya AL Hilali yo muri Libya izaba tariki ya 24 na 30 Nzeri 2023 guhera saa 18h00.Turabamenyesha ko mwemerewe gukoresha ikibuga cya Kigali Pele Stadium hashingiwe ku ngengabihe igaragaza itariki y’imikino izaberaho n’itariki yo gukoreraho imyitozo.Hashingiwe kandi ko imikino itegurwa na FERWAFA ibera kuri Kigali Pele Stadium, Umujyi wa Kigali ugenerwa 6.5% y’amafaranga aba yinjijwe mu mukino, turasaba gukoresha ikigo cya Urid Technologies musanzwe mukorana gifite uburyo bw’ikoranabuhanga bwa e-ticketing mu kugurisha amatike y’abanjira muri sitade.Amafaranga azinjira ku matike yacurujwe muri Kigali Pele Stadium agenewe Umujyi wa Kigali agomba gushyirwa kuri konti N°1000005904/ Ville de Kigali iri muri BNR.

Kubera ko imikino 2 n’imyitozo 2izaba mu masaha y’ijoro, murasabwa gutanga amavuta ya mazutu(Gazol Fuel, yo gucana amatara atanga urumuri (foodlights), kuri iyo mikino yombi izakinwa

Mugire amahoro’’

Ku buryo bwo kwemererwa ikibuga nta kibazo cyari kibirimo gusa ikibazo gisa n’ingiga ifite isubyo yahawe Rayon Sport ngo iyase ni uburyo bwo kwishyurwa bwashyizweho, kuko Rayon Sports ubwayo yari yishyiriyeho uburyo bwo kwishyuza, bwatangiye kwamamazwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bibaza uko biza kugenda ku bamaze kwishyura.

Umufana wa Rayon Sports wamamaye nka Nkundamatch, yanditse kuri Instagram, agira ati’’Uyu mugi wa Kigali wo uradushakaho iki se kandi?, umugi wa Kigali wandikiye FERWAFA uyimenyesha ko igomba kwibutsa Rayon Sports gukorana na Urid Technologies mu kugurisha ama tike, ubwo abamaze kugura se bizagenda bite??’’

Mu ibaruwa y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yo italiki 11 Werurwe 2022, riyimenyesha ugomba kwishyuza amatike mu mikino y’umupira w’amaguru yateguwe na FERWAFA igira iti’’Bayobozi,[…]Hashingiwe ku mikorere mwagaragaje mu gihe mwahawe cy’igeragezwa, kandi bikemezwa na Komite Nyobozi ya FERWAFA;Mbandikiye ngirango mbamenyeshe ko URID TECHNOLOGIES Ltd ariyo yemerewe kugurisha “tickets” mu mikino y’umupira w’amaguru yateguwe na FERWAFA.Mboneyeho kubamenyesha ko muzakomeza gufata 10% y’amafaranga yose muzajya muba mwinjijekuri buri mukino habariwemo imisoro.

Mugire amahoro’’

 Ibi bije Rayon Sports yari yamaze gutangaza ko amatike yo kwinjira ku mukino umuntu azajya ayigura anyuze kuri *720# , gusa nyuma yo kumenyeshwa ko URID ari yo izagurisha amatike, ubu kugura iyi tike mu gihe habura iminsi 4 ngo umukino ube, biranyuzwa kuri*939#.

Rayon Sports yaba yikunda yirengagije ukuri kuriho cyangwa ntiyizerwa iyo yishyuje?

Mu mwaka wa 2022, ni bwo URID technologies yagiranye amasezerano na FERWAFA, yo kugisha amatike  ku mikino yose yateguwe na FERWAFA. Mu mukino uheruka wahuje ikipe ya APR FC na Pyramids ,yo mu Misiri, mu marushanwa ya CAF Champions leagues, hari hakoreshejwe code ya *939#.

Nk’uko tubikesha umunyamakuru Kayishema Tity Thierry, ngo amakuru ahari ava mu ikipe ya Rayon Sports, ni uko ngo amafaranga bahabwa muri Shampiyona iyo hishyuje Urid atajya abanyura ugereranyije n’ayo babona iyo bishyurije ku *702#.

https://www.instagram.com/p/Cxs3zY6IPok/?igshid=MzRlODBiNWFlZA==

Andi makuru ahari nk’uko uyu munyamakuru akomeza abivuga, ngo umugi wa Kigali waba ukemanga Rayon Sports, kuko ngo utajya wizera amafaranga weretswe na Rayon Sports iyo yishyuje.

Ni iyihe mpamvu Rayon Sport itsimbaraye ku kanyenyeri kayo?

Rayon Sports iyo yishyuje ikoresheje, *702#, amafaranga avuyemo niyo iyagenga uko ishaka, naho iyo hishyuje Urid, ku *939#, uretse gukuramo amafaranga baba basabwe gutanga ngo hari amafaranga 10% ahabwa Urid, iba yishyuje umukino.

Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo umukino ube amafaranga akomeje gukurura umwuka mubi, nyuma yo kutizerana hagati ya URID, Rayon Sports ndetse n’umugi wa Kigali.

Ibi hari ababona uru runtu runtu rushobora gukoma mu nkokora intego za Rayon Sports mu gihe yakina idatekanye mu mutwe, cyane ko hari n’amakuru hatamenyekanye imvano ko havuzwe ruswa yari igambiriye gukoma mu nkokora Rayon Sports.

Kugeza ubu Rayon Sports ntabwo iratangaza niba yemera ubu buryo bwo kwishyuza amatike.

 

 

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *