Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeAMAKURUNgoma: Abayobozi 6 basezeye ku kazi bamwe ngo bananiwe umuvuduko igihugu kiri...

Ngoma: Abayobozi 6 basezeye ku kazi bamwe ngo bananiwe umuvuduko igihugu kiri kugenderaho

Ku munsi w’ejo taliki ya 26 Nzeri, abayobozi batandatu bakoraga mu nzego z’ibanze mu karere ka Ngoma, basezeye ku kazi bamwe bahamya ko intandaro ari uko batakibashije no kugendera ku muvuduko igihugu kirimo kugenderaho.

Aba bayobozi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Mbarushimana Ildephonse, n’uwari ushinzwe umutungo b’U murenge wa Mutenderi, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugali 3, na Sedo.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugali basezeye ni uw’Akagari ka Kagarama, ko mu murenge wa Rurenge, uwa Akagali ka Kinunga ko murenge wa Remera, n’uwayoboraga akagari ka Akaziba, mu murenge wa Karembo.

Undi wanditse ibaruwa asezera, ni Sedo mushya wa Musya muri Rurenge.

Mapambano Nyiridandi Cyriaque, ni umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu mu karere ka Ngoma, yatangarije IGIHE, dukesha iyi nkuru, ko inzandiko zisezera akazi bazibonye ku mugoroba, ahamya ko bose basezeye ku bushake.

Ati’’Twabonye inyandiko zabo nka komite Nyobozi zidusezera batubwira ko bahagaritse akazi kabo mu gihe kitazwi, hari uvuga ati’Ndabona umuvuduko w’ibyo nsabwa bikomeye reka nigendere.’’’

Yunzemo ati’’Ni ibisanzwe, hari ubwo abona atanuzuza inshingano akavuga ati’Reka nge gukora ibindi aho kuzirukanwa’’’.

Mapambano, asanga nta cyuho kizaboneka aho bavuye ngo cyane ko abakozi basanzwe bagenda bagasimbuzwa abandi babasha guha serivisi abaturage neza bagendanye n’umuvuduko igihugu kirimo kigenderaho.

IGIHE, dukesha iyi nkuru cyakomeje cyandika ko cyabonye amakuru kuri aba bayobozi ko bari bamaze iminsi bakurikiranwa ku makosa bakoraga mu kazi kabo ka buri munsi.

Mbarushimana Ildephonse, wanditse asezera wayoboraga umurenge wa Mutenderi, ngo yari yarakuwe mu murenge wa Zaza akaba ngo yarashinjwaga kurya amafaranga y’Ubwisungane mu kwivuza y’abaturage, uretse ibi ngo yanashinjwaga ubuhemu n’ibindi bitandukanye, bityo ngo gusezera kwe kukaba kudatunguranye, kuko ngo isaha n’isaha gusezera kwe babaga babyiteguye.

 

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!