Friday, January 10, 2025
spot_img

Latest Posts

RDC:Hashinzwe undi mutwe ugamije kurwanya u Rwanda na M23.

Umutwe mushya witwaje Intwaro ushyigikiwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, washyize hanze itangazo kuri uyu wa 23 Nzeri 2023, uvuga ko witwa UFPA (ihuriro ry’ingabo zikunda Igihugu cya Congo).

Uyu mutwe ahanini ugizwe n’urubyiruko rwo mu duce twa Goma na Nyiragongo, bavuga ko bashyigikiye FARDC yagabweho ibitero n’ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo.

Muhabuta Nicolas, umuvugizi w’uyu mutwe yagize ati “Turi itsinda ry’urubyiruko rwo muri Nyiragongo dushingiye ku gukunda Igihugu, kuba twarashojweho intambara n’ibihugu bituranyi, muri aka Karere cyane u Rwanda. Byabaye mu maso yacu.”

Yakomeje agira ati “Umutwe w’inyeshyamba za M23 wakoreshejwe kandi ukorera mu izina ry’u Rwanda, Nuko rero urubyiruko dushaka kugira uruhare muri iyi ntambara yo kuwutsitsura.”

Muri RDC hakomeje gushingwa imitwe myinshi ishyigikiwe na Leta ya Congo, yihuriza mu itsinda ryitwa Wazelendo bivuze gukunga Igihugu, hakomeje gushingwa imitwe myinshi igamije kurwanya u Rwanda bavuga ko rukorera mu kwaha kwa M23.

Felix Tshisekedi, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aherutse gutangaza ko yiteguye gutera u Rwanda, ibi akaba abivuga agamije kuyobya abafite uburakari kubera intambara ziri mu gihugu abereye umuyobozi.

Felix Tshisekedi igihe cyose abajijwe ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro cyangwa inyeshyamba ziteza umutekano muke mu baturage, yihutira kuvuga ku gutera u Rwanda avuga ko rushyigikiye M23.

SRC: Rwandatribune

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!