Ingabo za Uganda ziherutse kugaba ibitero ku mutwe ubarizwa mu burasirazuba bwa RDC wa ADF tariki ya 16 Nzeri 2023, iki gitero cyaguyemo Meddie Nkolobu wari mu barwanyi bakuru b’uyu mutwe nk’uko byatangajwe na Perezida wa Uganda, Joweri Museveni.
Museveni yakomeje asobanura ko iki gitero cyahitanye abandi barwanyi bo muri uyu mutwe wa ADF, cyagabwe mu ntera y’ibilometero hagati y’100 n’ibilometero 150, cyifashishijwemo indege z’intambara za Sukhoi-30, ni imwe muri Operasiyo Shujaa yabaye igamije kurandura uyu mutwe.
Ku wa 23 Nzeri 2023, Museveni yatangaje ko ruharwa Meddie Nkolobu ari we wateguye ibitero by’iterabwoba byagabwe hafi ya sitasiyo ya Polisi ya Kampala, ku ngoro y’inteko ishinga amategeko n’icyapfubijwe hafi y’urusengero rwa Kayanja no mu gace ka Bunamwaya mu minsi ishize.
Umukuru w’igihugu Museveni yagize ati “Nk’uko ubutasi bwakurikiyeho bubyerekana, birasa nk’aho ibyihebe byinshi byishwe, harimo na ruharwa Meddie Nkolobu uri inyuma y’ibisasu muri Kampara. Urugero: biriya byo hafi ya sitasiyo ya Polisi muri Kampala, hafi y’inteko ishinga amategeko n’ibiherutse kugabwa hafi y’urusengero rwa Kayanja no mu gace ka Bunamwaya.”
Meddie Nkolobu yari ikibazo ku mutekano w’u Rwanda.
Nkolobu yishwe hashize imyaka 2 inzego z’umutekano mu Rwanda zitaye muri yombi abantu barenga 10, zibakeka gutegura umugambi wo gutera ibisasu ku bikorwaremezo byo mu mujyi wa Kigali, Birimo Kigali City Tower, Sitasiyo ya Nyabugogo kandi bagombaga kugaba igitero mu ntama ya CommonWealth yabaye muri Kamena 2022.
Icyo gihe bafatwa hari muri Nzeri 2021, ubwo izi nzego zafataga aba bantu barimo Niyonshuti Ismäel na Omar Farouk,hanafashwe ibikoresho byifashishwa mu gukora ibiturika, birimo insinga, imisumari n’intambi.
Niyonshuti afatwa yavuze ko yinjijwe na Nkolobu muri ADF, binyuze kuri Abdulaziz warumaze muri uyu mutwe amezi atandatu muri uyu mutwe w’iterabwoba.
Uyu Niyonshuti, niwe wari wahawe kumenya ko ibitero bigenda nk’uko byateganyijwe, afatanyijwe na Farouk uzwi nka Adam Nyange wari woherejwe mu Rwanda.
Ingabo z’u Rwanda zakubise ahababaza umutwe w’iterabwoba wa Al Sunnah Wal Jamaah muri Cabo Delgado muri Mozambique, ibi ni byo byateraga uyu mutwe w’iterabwoba wa ADF kugaba ibitero ku Rwanda bashaka guhorera umutwe wa Al Sunnah Wal Jamaah, nk’uko byavuye mu iperereza ryakozwe n’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye.
ADF n’ubwo ifite ibirindiro muri RDC gusa, ihangayikishije umutekano w’akarere kose kuko ugizwe n’abarwanyi batandukanye baturuka mu bihugu bitandukanye byako barimo: Abatanzaniya, Abanyakenya, Abagande, Abanyekongo, Abarundi n’Abanyarwanda. haba hari impungenge ko bagaba ibitero hose.
SRC:Bwiza