Mu gihugu cya Nigeria umusore yirukanye umukobwa bari kumwe muri Gettho yanga kugenda ahubwo aratangira ararira cyane.
Ibi byagaragaye mu mashusho yashyizwe hanze ku wa gatanu taliki 22 Nzeri 2023, umusore ari gusunika umukobwa ndetse yamwimye umwanya atamwemerera no kugira icyo avuga, umukobwa nawe yanga kuva ku izima.
Uyu mukobwa baramusunikaga cyane, nawe akanga kuva muri Gettho ahubwo ararira cyane, abantu baza kubakiza.
Ibi byabereye mu Mujyi wa Lagos, amazina y’aba bose ntiyashyizwe hanze, gusa bivugwa ko nyuma y’ibi bahise batandakuna.
Mu mashusho uyu musore agaragara ari gusunika umukobwa, amusaba kuva mu rugo rwe, Umusore yari yambaye isengeri y’umweru n’ikabutura.
Ibi byababaje abantu benshi, binabatera kwibaza niba urukundo rwabo rwarigeze rubaho kuko iyo rubaho uyu musore ntiyari bukore ibi.
Mu mashusho uyu musore aragira ati “Uyu mukobwa twamuguriye iPhone 7plus nyuma tumugurira iPhone x, ubwo rero tukimenya ko yanshiye inyuma twahise tumwambura ibyo twari twamuhaye niyo mpamvu namukuye mu nzu yanjye.”