Thursday, January 9, 2025
spot_img

Latest Posts

Rwamagana:Umugabo aracyekwaho kwica umwana na nyina bapfa 500rwf.

Mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Karenge, Akagari ka Nyabubare ho mu Mudugudu wa Kanyangese, haravugwa inkuru y’akababaro y’umugabo w’imyaka 23 watemye umugore w’imyaka 31 n’umwana we, bapfuye ahita yishyikiriza Polisi.

Ibi byabaye kuri uyu wa 22 Nzeri 2023, Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu mu masaha ya Saa munani (2h:00), ubwo umugabo witwa Iradukunda Bosco yatemaga umugore witwa Muhawenimana Delphine n’umwana we.

Bahati Bonny, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karenge, yatangarije Umuseke dukesha iyi nkuru ko uyu mugore yari inshoreke ya Iradukunda.

Gitifu Bahati yavuze ko uyu mugabo yaryamanye n’uyu mugore bumvikanye ko amwishyura 1000rwf, nyuma umugore akamuca 1500rwf ibi bikaba intandaro y’uru rupfu.

Yagize ati “Yatubwiye ko bari bumvikanye 1000rwf bakaryamana, hanyuma umugore nyuma akaza kumwaka 1500rw, nyuma afata umwanzuro wo kumwica, yamaze kwica nyina umwana ararira cyane nawe ahitamo kumwica.”

Gitifu akomeza agira ati “yarasanzwe afite umugore babana, babanaga nk’inshoreke kuko umugabo yatubwiye ko atari ubwambere baryamanye.”

Uyu muyobozi yakomeje agira inama abaturage kwirinda amakimbirane yabakururira urupfu, gutangira amakuru ku gihe no kwicungira umutekano.

Ukekwa afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Karenge, mbere yo gushyingura nyakwigendera umurambo we wajyanywe gusuzumwa ku bitaro bya Rwamagana.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!