Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

NESA:Abanyeshuri bajuririye guhindura ibigo bagiye gusubizwa

Mu gihe abanyeshuri bakoze ibizamini bibaha uburenganzira bwo kujya mu mwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye, bakajuririra aho babashyize mu bigo, cya kigo y’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA, gitangaje igihe kizatangira gusubiriza.

Iki kigo cyibukije ko kujurira bizashyirwaho akadomo kuva uyu munsi ku itariki 22 Nzeri 2023, naho abajuriye ngo bazatangira gusubizwa kuva ku itariki 30 Nzeri.

Uburyo buzakoreshwa basubizwa ngo bizanyuzwa mu butumwa bugufi buzoherezwa ku ma nomero ya telefoni bashyizemo bajurira.

https://x.com/NESA_Rwanda/status/1704910504299577727?s=20

Ibi bije mu gihe biteganyijwe ko umwaka w’amashuri 2023-2024 uzatangira ku wa mbere taliki 25 Nzeri 2023, ni ukuvuga ko abajuriye bazasubizwa nyuma y’icyumweru abandi batangiye.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!