Thursday, June 27, 2024
spot_img
HomeSIPOROIkipe ya Ghana inyagiye imvura y'ibitego Amavubi.

Ikipe ya Ghana inyagiye imvura y’ibitego Amavubi.

Ikipe y’Igihugu y’Abagore y’u Rwanda Amavubi yanyagiwe n’ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Ghana ibitego 7-0 mu mukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé stadium.

Uyu mukino washoboraga kubonekamo ibitego birenze ibi, kubera ko ikipe y’u Rwanda yarushwaga mu buryo bwose byaba guhagara neza mu kibuga ndetse barushwaga imbaraga cyane.

Igitego cya mbere kinjiye ku munota wa kabiri gusa, cyatsinzwe na Boris Boaduwaa n’umutwe ku mupira waruvuye muri koruneri.

Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Evelyn Badu, ku munota wa 13 ku mupira yazamukanye neza agacenga Uwase ndetse n’umuzamu Akimana, no ku munota wa 27 Princella Adubea yateretsemo icya gatatu, igice cya mbere kirangira ari 3-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Ghana ikomeza kwataka cyane, ku munota wa 53 Kusi Alice yatsinze icya kane, ku munota wa 64 Evelyn Badu atsinda icya gatanu ateye ishoti umupira wijyana mu rushundura.

Ku munota wa 65 Ghana yahushije Penaliti, umupira unyuze ku ruhande rw’izamu ry’ikipe y’Igihugu y’Abagore y’u Rwanda Amavubi.

Ku munota wa 74 Anesthesia Achiaa yatsinze igitego cya gatandatu ku burangare bw’umuzamu wananiwe gufata umupira, ku munota wa 84 Anesthesia atsinda icyanyuma ku mupira yahinduye ukijyanamo.

Umukino wo kwishyura uzabera muri Ghana Taliki 26 Nzeri 2023.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!