Abacuruzi bakorera ubucuruzi bwabo ku muhanda bazwi nk’abazunguzayi b’aba-Masai basabiwe kujyanwa mu nzererezi n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Inkeragutabara mu Ntara y’amajyaruguru Lt Col Higiro Vianney.
Aba ba Masai bo bacuruza ntagihunga bafite, Kandi abandi bacuruzi bazwi nk’abazunguzayi barahagurukiwe hano mu Rwanda.
Hari abatebya bavuga ngo hari umwe (Masai) bashyize kuri panda gari (Imodoka ya Polisi) yanga kwaka bayimukuyeho iraka, ibi bigatera abashinzwe kurwanya abazunguzayi kubatinya.
Aba bacuruzi b’abanyamahanga bariyongera ku bwinshi mu mujyi wa Kigali, bamaze no gukwirakwira mu Ntara zose z’Igihugu bacuruza; inkweto, ibikapu, imikandara n’utundi tuntu tw’ubukorikori bwabo.
Abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, baganira na Lit Col Higiro bavuze ko birirwa babunza imiti ngo ivura ubugabo, n’izindi ndwara, ibintu Leta y’u Rwanda itemera.
Yavuze ko izi nzererezi zirirwa zibeshya Abanyarwanda ko zitanga urubyaro n’ibindi binyoma ngo zirye amafaranga yabo.
Lit Col Higiro yakomeje avuga ko aba birirwa bazererana inkweto ku rutugu bambaye rumbiya, wabara ibyo bikweto ugasanga bihora ari icumi.
Yagize ati “Bariya bantu ntago ari beza. ubu rero nabo turaza kubafatira ingamba, aho mubabonye, umuyobozi w’Umudugudu, turagira ngo hose mubashakishe, yaba ari mu Mudugudu aho acumbitse, udusinyara tuza tumujyana.”
Lit Col Higiro yavuze ko bitumvikana ukuntu ba Masai bakora ubucuruzi butemewe n’Abanyarwanda badakora, avuga ko basubizwa iwabo cyangwa bakajyanwa mu nzererezi.
SRC: Umuseke