Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeUDUSHYAMusanze: Umugabo n'umugore baguwe gitumo benga inzoga zitemewe.

Musanze: Umugabo n’umugore baguwe gitumo benga inzoga zitemewe.

Mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza mu Kagari ka Cyabararika umugabo n’umugore we baguwe gitumo benga inzoga zitemewe, umugabo aratoroka hafatwa umugore we witwa Mushimiyimana Clementine.

Uyu mukwabo wakozwe n’inzego z’Akagari ka Cyabararika ku bufatanye na Dasso ndetse n’Irondo ry’Umwuga ku wa 17 Nzeri mu rukerera nibwo basanze uyu mugore n’umugabo benga inzoga, umugabo ababonye ayabangira ingata, bafata uyu mugore bamushyikiriza Polisi kuri Sitasiyo ya Muhoza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabararika, Nduwayo Charles, yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko izi nzoga zengwa nabi ku buryo zishobora kugira ingaruka ku bantu.

Yagize ati “Twasanze bakora inzoga z’inkorano zishobora guteza abaturage ibyago, bakorera ahari umwanda ukabije, mu biduki n’ibigunguru bisa nabi, ni inzoga zikorwa nabi cyane ku buryo zateza abaturage ikibazo.”

Arakomeza ati “Impamvu ziba zibira cyane, bazenga saa kumi n’ebyiri saa tatu bakazishyira mu bidomoro bagashyiramo bya birungu bakoresha imigati kandi bagashyiramo twinshi cyane, kugira ngo bihindure isura bagashyiramo n’amatafari n’ibindi bintu byinshi bibi, ibyo bigasaza izo nzoga zikabira cyane, mu masaha abiri bakaba bazaruye, ni uburozi mu bundi.”

Umuyobozi akomeza, avuga ko uyu muryango winangiye ukanga kureka kwenga izi nzoga babujijwe kenshi, ubuyobozi buzihagarika ku mpamvu zo gushakira abaturage umutekano.

Ati “Hari hashize icyumweru kimwe yaratorotse, nyuma aragaruka ariko akomeza kwinangira agakora inzoga, bagiye bagirwa inama kenshi ngo bahinduke, kandi bafite ubushobozi bwabafasha gukora indi bizinesi yemewe, ariko ntibahinduka.”

Muri uwo mukwabu hamenwe litiro zisaga 300 z’iyi nzoga, umugore yashyikirijwe Polisi, mu gihe umugabo agishakishwa.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!