Home UBUZIMA Kigali:Abana bavutse bafatanye bitabye Imana.
UBUZIMA

Kigali:Abana bavutse bafatanye bitabye Imana.

Abana b’Impanga bavutse bafatanye baraye bitabye Imana ubwo abaganga bageragezaga kubatandukanya.

Aba bana bavutse ku wa kane w’icyumweru gishize, bavukiye ku bitaro bya Munini mu karere ka Nyaruguru bahita boherezwa ku bitaro bya Kaminuza ya Kigali (CHUK) kugira ngo harebwe uko babagwa bagafatanurwa.

Ntakirutimana Emmanuel, umwe mu babyeyi babo yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko bitabye Imana ku mugoroba wo ku wa mbere taliki 18 Nzeri 2023.

Umuganga wari mu bikorwa byo gukurikirana aba bana, Dr Ntaganda Edimond, yaraherutse gutanga icyizere ko aba bana bashobora kubaho, avuga ko ibice byabo bizagenda bibagwa mu byiciro ngo babitandukanye.

Dr Ntaganda Edimond yatangarije RBA mu minsi ishize ati “Uburyo abana batandukana, batandukana bameze nk’insoro ubundi iyo bazaba impanga, rero nk’iyo hari igihe uko gutandukana kutarangiye, nibwo bashobora kuvuka bafatanye.”

Kuri ubu aba bana babuze ubuzima, mu gihe Dr Ntaganda Edimond yari yaravuze ko bashobora kubaho.

Ati “Icyizere cyo kubaho cyo kirahari, gusa kubatandukanya ni igikorwa kigoye, akenshi gikorwa mu byiciro. Abangaba bo bavutse hari n’ibindi bibazo bafite, hari ingingo zimwe na zimwe zabo zidakora, nk’aho kwitumira ntaho bafite, ubu nicyo gikorwa tugiye kujyamo cyo kubafasha, kugira ngo tuhabashakire, Noneho ibindi bizakorwe nyuma.”

Aba bana bose byarangiye bapfuye nyuma y’aho hari hatangajwe ko umwe ari we ushobora kubaho kubera ko undi yavukanye ubundi burwayi.

Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

UBUZIMA

Umugabo arashinja Ibitaro bya Kibagabaga uruhare mu rupfu rw’umwana we

Mu gitondo cyo ku wa Mbere taliki 31 Werurwe 2025, umugabo witwa...

UBUZIMA

Papa Francis yagaragaye mu ruhame

Kuri iki Cyumweru,Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Fransisiko yagaragaye bwa...

UBUZIMA

Gatsibo -Gasange: Urupfu rwa Uwajeneza rwashenguye benshi

Mu Karere ka Gatsibo Umurenge wa Gasange haravugwa urupfu rutunguranye rw’Umubyeyi witwa...

UBUZIMA

Impinduka zari zitegerejwe mu misanzu ya pansiyo zemejwe bidasubirwaho

Kuri uyu wa Gatanu taliki 13 Ukuboza uyu mwaka, u Rwanda rwemeje...

Don`t copy text!