Friday, January 17, 2025
spot_img

Latest Posts

ACP Rutikanga yongeye gutangaza ko nta gare ryemewe kugaragara mu muhanda guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

ACP Rutikanga Boniface, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yibukije abanyonzi bose ndetse n’abatwara amagare bose ko nta gare ryemerewe kujya mu muhanda saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zageze.

Ibi birareba abanyonzi bo mu gihugu hose, byavugiwe mu kiganiro zinduka cya Radio/Tv 10 cyo ku wa 19 Nzeri 2023.

Ubwo yabazwaga ku karengane k’Abanyonzi bo mu Karere ka Ngoma, batangira gufatwa saa kumi n’imwe z’umugoroba, ibi bikadindiza iterambere muri rusange.

Yagize ati “Ndumva barimo gukora neza??? ubundi amagare yose saa kumi n’ebyiri agomba kuba yavuye mu muhanda, iki n’icyemezo kireba Igihugu cyose kuko nta terambere ririmo urupfu.”

Mu gusobanura iby’urupfu yagize ati “Ubundi igare mu ijoro ntirigira ibirango, nyuma y’abamotari abanyonzi ni aba kabiri bakora impamvuka zirimo n’abapfa benshi, bitonde bakurikize amabwiriza Leta yashyizeho.”

Ikibazo cy’abanyonzi i Ngoma bafatwa saa kumi n’imwe yavuze ko agiye kubikurikirana ngo bisobanuke.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!