Friday, December 27, 2024
spot_img

Latest Posts

Amafoto: Ikipe ya LEOPARD FC yegukanye SACCO ICYEREKEZO MUSHISHIRO CUP

Kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023, irushanwa ry’umupira w’amaguru ryateguwe n’Umurenge SACCO ICYEREKEZO MUSHISHIRO ryageze ku musozo, igikombe gitwarwa n’ikipe ya LEOPARD FC.

Habanje guhatanirwa umwanya wa gatatu, hagati ya Motar FC na MATYAZO maze kuri penaliti 3-1 ikipe y’abamotari yegukana uyu mwanya, nyuma yo kunganya ibitego 2-2.

Umukino wa nyuma wari utegerejwe n’abantu benshi, dore ko ikibuga cy’ I Nyanza abantu bari buzuye.

Ntibyatinze nyuma y’imvura itari nyinshi, umukino uratangira, ariko ibyabaye kuri NYAGASOZI ni agahomamunwa kuko yakubiswe inkoni 5 zose ku kibuno.
Bivuze ko umukino wa nyuma warangiye ari ibitego 5 bya LEOPARD FC kuri 0 bya NYAGASOZI.

Uyu mukino wari witabiwe n’abayobozi batandukanye ba SACCO ICYEREKEZO MUSHISHIRO, harimo umubitsi, ushinzwe inguzanyo, umucungamutungo, na perezida. Uyu mukino kandi wari witabiwe n’abayobozi bo mu nzego za Leta barangajwe imbere n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro Madamu MUKAYIBANDA Prisca.

Umucungamutungo wa SACCO ICYEREKEZO MUSHISHIRO, yatanze ubutumwa ku rubyiruko, by’umwihariko abana bato abibutsa ko hari konti zagenewe abantu, bityo bagomba kwiga umuco wo kwizigamira bakiri bato.

Ubutumwa Gitifu Prisca yatanze, bwibanze gushishikariza abanyeshuri bavuye mu biruhuko kuzitwara neza ku mashuri, ashimira amakipe yitabiye irushanwa by’umwihariko LEOPARD FC.

Ikipe ya mbere yahawe igikombe, amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 70, n’umupira wo gukina, ikipe ya kabiri yahawe ibihumbi 50 n’umupira wo gukina, ikipe ya gatatu ihabwa ibihumbi 30 n’umupira wo gukina, naho ikipe ya kane yahawe umupira wo gukina.

Abasore ba Leopard FC nabanje mu kibuga wongeyeho Captain Peter
Abayobozi batandukanye ba SACCO ICYEREKEZO MUSHISHIRO
Gitifu w’Umurenge wa Mushishiro ku mwanya wa kabiri I buryo.
Perezida wa LEOPARD FC
Umwe mu bakinnyi ba Leopard FC yishimira igikombe.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!