Sunday, June 23, 2024
spot_img
HomeUBUZIMAHuye:Impanuka ihitanye umwana w'imyaka ibiri nyina ari mu bitaro.

Huye:Impanuka ihitanye umwana w’imyaka ibiri nyina ari mu bitaro.

Umubyeyi wari kumwe n’umwana we bagonzwe n’ikamyo ubwo bari bavuye gushyingura, umwana w’imyaka ibiri ahasiga ubuzima.

Ibi byabereye mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Ngoma, Akagari ka Ngoma ho mu Mudugudu wa Ngoma, aho imodoka ya Collora ifite ibirango RAE 613H yar’itwawe n’umushoferi w’umugore iva mu Matyazo yerekeza mu mujyi wa Huye.

SP Emmanuel Habiyaremye, umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, yatangarije Umuseke dukesha iyi nkuru ko ubwo iyi mpanuka yabaga Joseline bamugonze ari kumwe n’umwana we.

Yagize ati”Uyu Mukantabana yari kumwe n’umwana we witwa Ishimwe w’imyaka ibiri abasanze mu kayira k’abanyamaguru, umwana arakomereka cyane ajyanwa mu bitaro bya CHUB agwayo.”

Amakuru akomeza kuvugwa ko nyina w’uyu mwana yakomeretse byoroheje akaba ari kwitabwaho mu bitaro bya CHUB.

Polisi itangaza ko iyi mpanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi utayoboye neza imodoka.

Andi makuru Umuseke wamenye avuga ko uyu mugore avuka mu Karere ka Nyaruguru, umuryango wavuze ko bari bavuye gushyingura inshuti y’umuryango.

Umushoferi yatawe muri yombi, hakaba hategerejwe ko akorerwa dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!