Sunday, June 23, 2024
spot_img
HomeAMAKURUHuye:Abana batatu bahiriye mu nzu umwe ahasiga ubuzima.

Huye:Abana batatu bahiriye mu nzu umwe ahasiga ubuzima.

Mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Tumba, mu Kagari ka Rango B ho mu Mudugudu wa Kigarama, habaye inkongi y’inzu yahiye ku wa 16 Nzeri 2023 yahiye harimo abana batatu umwe arapfa.

Ibi byabereye mu rugo rwa Minani Jean Bosco, mu masaha ashyira saa kumi z’umugoroba, nyina w’aba bana yari agiye mu gasoko kari hafi aho ku muhanda, yasize aba bana baryamye.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kigarama Emmanuel Turabumuremyi yatangarije Igihe dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yabonywe n’abaturanyi ubwo babonaga umwotsi ucucunyuka munzu bakihutira gutabara.

Ati “Byamenyekanye bitinze abatabaye basanze matola bari baryamyeho yabahiriyeho. umwana mukuru w’imyaka itanu niwe wahereje ukuboko abari batabaye akunyujije ku idirishya kuko we ari muremure. abandi babiri bato bakuwemo nyuma bahita bajyanwa kwa muganga, ariko umwe yitaba Imana akihagera.”

Abahageze batangaje ko ari umuriro w’amashanyarazi wateye gutwika bitewe n’uko abana bashobora kuba bacometse umusumari aho bacagingira telefone.

SP Emmanuel Habiyaremye, umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo yatangarije Igihe ko iyi nkongi yatewe n’uburangare bw’ababyeyi basize abana bato mu rugo bonyine.

SP Emmanuel Habiyaremye yagiriye inama abaturage kwirinda gusiga abana mu rugo bonyine, kandi bakajya bakoresha ibikoresho bigerageza kuko bifasha kurinda inkongi.

Ati “Ababyeyi bakwiye kugira amakenga y’abana babo. nk’uyu mubyeyi yasize abana bato, umukuru afite imyaka 5. ibyuko uyu mubyeyi yarizi ko prise yakutse itsinga zigaragara yakabaye agira amakenga ko umwana ashobora gukoraho. ikindi twabonye ko iyi nzu bacumbitsemo itsinga zaho zitujuje ubuziranenge.

Abana babiri bakomerekeye muri iyi mpanuka bari kwitabwaho ku bitaro bya Kaminuza ya Butare (CHUB).

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!