Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeSIPORORayon Sports irakorera imyitozo ya nyuma i Benghazi mbere yo kugaruka i...

Rayon Sports irakorera imyitozo ya nyuma i Benghazi mbere yo kugaruka i Kigali

Kuri uyu munsi wa Gatanu taliki ya 15 Nzeri 2023, ikipe ya Rayon Sports irakorera imyitozo yayo i Benghazi muri Libya, ihite igaruka i Kigali mu Rwanda nyuma y’uko umukino yari yagiye gukinira yo na AL Hilal Benghazi yo muri Libya.

Umukino wa Rayon Sports na Al Hilal Benghazi, wagombaga kuba kuri uyu munsi taliki 15 Nzeri 2023, gusa uza gusubikwa bitewe n’uko ikipe ya Al Hilal Benghazi itari iri mu bihe byiza byo gukina mu gihe mu gace ka Derna gaturanye na Benghazi kari mu icuraburindi ryo gutakaza abantu benshi kuri ubu bamaze kugera ku bihumbi bitandatu(6000).

Nyuma y’ubwumvikane bw’amakipe yombi, ndetse bigashimangirwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika(CAF), imikino yombi izahuza Rayon Sports na Al Hilal Benghazi, izabera i Kigali kuri Kigali Pele Stadium.

Umukino wa mbere uzaba ku italiki ya 24 Nzeri 2023, naho uwo kwishyura uzaba ku italiki ya 30 Nzeri 2023.

 

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!