Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeSIPOROPyramids FC izakina na APR FC yaraye i Nyarugenge, umutoza yateye ubwoba...

Pyramids FC izakina na APR FC yaraye i Nyarugenge, umutoza yateye ubwoba bamwe.

Pyramids FC yo mu gihugu cya Misiri izakina na APR FC yo mu Rwanda mu mikino wa kabiri w’ijonjora rya CAF Champions League, yageze i Kigali.

Iyi kipe yururukiye ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kanombe saa moya n’igice z’umugoroba kuri wa kane taliki 14 Nzeri 2023.

Fiston Mayele ni Rutahizamu wa Pyramids FC utegerejwe cyane, we yageze i Kigali mbere y’ikipe mu gitondo cyo ku wa kane.

Umutoza wa Pyramids FC, Jaime Pacheco ntiyifuje kuvugana n’itangazamakuru ubwo yageraga i Kigali.

Amakuru ahari avuga ko ubwo umunyamakuru yabwiraga iyi kipe ko APR izayitsinda, bavuze ko bifitiye icyizere kuko abakinnyi 11 bayo babanzamo bose bakina mu ikipe y’igihugu.

APR FC izabanza kwakira Pyramids FC mu mukino wa kabiri w’ijonjora ryo mu irushanwa rya CAF Champions League, uyu mukino uzaba ku wa 17 Nzeri 2023 Saa Cyenda kuri Kigali Pelé stadium.

Kwinjira kuri uyu mukino ni 5000 ahasanzwe, 7000 ahatwikiriye, ibihumbi 20000 mu myanya y’icyubahiro, na 30000 muri VVIP.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!