Sunday, June 23, 2024
spot_img
HomeAMAKURUNyagatare:Umwuga w'ubuvumvu yawutangiye akiri mu mashuri abanza none amaze kuba ubukombe

Nyagatare:Umwuga w’ubuvumvu yawutangiye akiri mu mashuri abanza none amaze kuba ubukombe

Intara y’Iburasirazuba akarere ka Nyagatare umurenge wa Katabagemu umusore w’imyaka 26 y’amavuko ni Umuvunvu wabigize umwuga akaba yarabitangiye akiri mu mashuri abanza.

Uyu musore Ndayishimiye Vincent utuye mu murenge wa Katabagemu akaba yaratangiye uyu mwuga w’ubuvumvu yiga mu mashuri abanza,agahera ku muzinga umwe rukumbi.

        Ndayishimiye Vincent avuga ko gutangira bigora ariko kutarambirwa aribyo bituma ugera ku musaruro

Akomeza ashimira UNDP binyuze muri MINAGRI kuko inkunga bamuhaye yatumye yagura ibikorwa, Mu bwiza no mu bwinshi,aho yavuye ku musaruro yabonaga uri munsi ya litiro ijana z’ubuki ku gihembwe umusaruro waje kwiyongera ugera kuri litiro ziri hagati ya 600 na 700 ku gihembwe, kuri ubu afite imizinga y’inzuki 80 y’agakondo n’indi 76 igezweho.

Yabwiye UMURUNGA.com ko nubwo yatangiye uyu mwuga w’ubuvumvu akiri mu mashuri abanza mu mwaka wa Gatandatu bitatumye areka ishuri kuko yakomeje kwiga arangiza amashuri abanza yiga n’amashuri yisumbuye mu ishami ry’ubwubatsi (CONSTRUCTION),ndetse ateganya gukomeza muri Kaminuza,yatubwiye ko umuzinga yahereyeho yawiboheye akopeye Umusaza baturanye waje kumwigisha uko baboha umuzinga.Yamwigishije kuroba ifi aho kumuha ifi.

                           Ndayishimiye umusaruro w’ubuki amaze kubutungaya litiro imwe igura 6000frw.

Ndayishimiye Vincent inama agira arubyiruko nuko umwuga w’ubuvumvu akora bisaba umwanya ugahera kurwego rutoya nta mafaranga bisaba uretse kibiha igihe.

Loading

IFASHABAYO Gilbert
IFASHABAYO Gilberthttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w'ikinyamakuru www.umurunga.com ushaka ko tuvugana mpamagara kuri:0788820730
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!