Friday, June 28, 2024
spot_img
HomeSIPORONta bwoba dufite, Umuyobozi wa APR FC avuze impamvu nta rwitwazo babona...

Nta bwoba dufite, Umuyobozi wa APR FC avuze impamvu nta rwitwazo babona batsinzwe na Pyramids FC.

Ku wa gatatu Taliki ya 13 Nzeri 2023, umuyobozi wa APR FC yatangaje ko kuba abakinnyi batamenyeranye bitavuze ko izatsindwa imikino ibiri yo mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League uzakina na Pyramids FC.

Ltd Col. Richard Karasira, yavuze ko umukino bazakirira i Kigali ubanza mu ijonjora rya CAF Champions League uzaba taliki ya 17 Nzeri bazawutsinda kuko biteguye neza, ndetse ko afitiye ikizere abakinnyi bashya baguze ba b’Anyamahanga.

Yagize ati “Uko tubazi uhereye ku munyezamu Pavel Ndzira, Bindjeme, Lwanga, Shaiboubu n’ab’imbere, ubona bamenyereye amarushanwa, batsindwa byabaho ariko nta bwoba bafite. Uhereye kuri Bindjeme avuga ko amaze guhura gatatu na Fiston Mayele rutahizamu ukomeye wa Pyramids FC, yego yamutsinda ariko nta bwoba afite, rero ndumva dufite ikizere cyo kuzatsinda uyu mukino.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kuba aba bakinnyi bashya batamenyeranye nabo bahasanze, batabigira urwitwazo biteguye neza bazagora Pyramids FC kandi bakazayitsinda.

Ati “Turiteguye, umutoza ariteguye, nta nubwo twabigira urwitwazo ngo ntabwo twari twamenyerana, nta nubwo twazahora dutanga impamvu ngo turi kwiyubaka, oya ntago aribyo. nta mpamvu dufite nta gitutu dufite ariko ibyaba byiza ni ugutsinda, gusa uko mbibona Pyramids bizayivuna nishaka kugera kutsinzi.”

Kuva umwaka w’imikono wa 2023-2024 watangira ikipe ya APR FC imaze gukina imikino 5 y’amarushanwaa yatsinze ibiri ya Shampiyona, itsindwa umwe na Rayon Sports ku mukino wanyuma w’Igikombe kiruta ibindi, inganya umwe inatsinda umwe mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League ubwo yakinaga na Gaddidika.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!