Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

ADEPR: Uwajunguje ibendera ry’abatinganyi mu rusengero akomeje guteza impaka

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwizwa amashusho bivugwa ko ari ay’umwera wahawe ikaze mu rusengero azunguza ibendera rigaragaza abatinganyi, bimwe mu byatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

N’ubwo hatagaragazwa neza imvano y’aya mashusho gusa biravugwa ko ari hamwe mu rusengero rw’itorero ADEPR, aho humvikana barimo baramya bahimbaza Imana, uyu mwera nawe arimo azunguza iri bendera, yahimbawe.

Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa twitter n’umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu, ukoresha Oswald Oswakim kuri X(twitter), yayaherekeresheje amagambo agira ati”Umuyobozi wa ADEPR yahaye ikaze abatinganyi bazunguza ibendera ryabo ku ruhimbi mu rusengero rwa Nyarugenge.

Hari abavuga ko ari ingwe yazanywe mu mujyi, wowe urabibona ute?”

https://x.com/oswaki/status/1702582046739038590?s=20

Benshi babitanze ho ibitekerezo, ubona ko bari bafite impaka zikomeye, bamwe babigaya, abandi bari mu gihirahiro, uwiyita Voice for the Voiceless in Rwanda, yagize ati”Ese abatinganyi si abantu nk’abandi?, Ntibemerewe kujya gusenga nk’abandi?, Ntibafite uburenganzira busesuye nk’ubw’abandi bantu?? Kuki mubafata ukundi, bakaba inkuru nkaho atari ibiremwa by’Imana?”.

Uwiyita Mwene karoli, ati’‘Iyi ni imirabyo, inkuba ziri imbere.”

Kamali Nkotanyi Fidele yagize ati”Harya uyu ni wawundi umushumba yandikiye ibaruwa amubwira ko amuciye, si ingwe gusa yazanyemo pariki”

Nyuma y’umwanya muto hagaragara umuntu yongorera uyu wazunguzaga iki gitambaro, agahita abireka, ahubwo agatuza, bisa n’aho bamucyashye, gusa ntiharamenyekana ibyo yamwongoreye.

           Aha yongorerwaga amagambo yatumye areka ibyo yari arimo

https://x.com/oswaki/status/1702582046739038590?s=20

Iya ni amashusho ya nyuma yo kongorerwa, umunyamakuru Oswakim, yakurikije amagambo agira ati”Byagenze bite nyuma y’uko uwazunguzaga ibendera rya gitinganyi yongorewe? Ni mu rusengero rwa ADEPR i Nyarugenge. Reba video maze ufate ijambo.”

Turacyagerageza kuvugana n’ubuyobozi bwa ADEPR, ngo bugire icyo bubivugaho.

Aya mashusho ngo yafatiwe mu rusengero rwa ADEPR mu karere ka Nyarugenge.

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!