Home UDUSHYA Rulindo: Bane bafatiwe mu cyuho bakora ibinyuranyije n’amategeko
UDUSHYA

Rulindo: Bane bafatiwe mu cyuho bakora ibinyuranyije n’amategeko

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu karere ka Rulindo, yafatiye mu cyuho abantu bane bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abafashwe ni abagabo bane bacukuraga amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti mu mirima y’abaturage iherereye mu Mudugudu wa Burambi, akagari ka Mahaza, mu Murenge wa Ntarabana kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri, ahagana saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Abaturage bo mu Kagari ka Mahaza ni bo batanze amakuru ko hari abantu bacukura amabuye y’agaciro mu mirima yabo ikikije ikirombe cya Rutongo. Ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, Polisi yahise itangira ibikorwa byo kubashakisha hafatirwa mu cyuho abantu bane n’ibikoresho gakondo bifashishaka mu gucukura birimo amapiki, ibikarayi, majagu n’ibisongo.”

SP Mwiseneza yashimiye abatanze amakuru yatumye bafatwa, aboneraho kuburira abakomeje kwigabiza ibirombe n’imirima y’abaturage bagacukura uko biboneye amabuye y’agaciro ko bihanirwa n’amategeko.

Yakanguriye abaturage gukomeza ubufatanye na Polisi mu kurwanya ubu bucukuzi butemewe n’ibindi byaha, batanga amakuru ku cyo bacyetse cyose gishobora guhungabanya umutekano.

Ingingo ya 54 yo mu itegeko No. 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, ivuga ko  umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

UDUSHYA

Insigamunani:Ibijya gucika inkungu ibijya imbere

Uyu mugani bawuca iyo babonye ingaruka mbi ku kintu cyagizwe ibanze kitabigombaga,...

UDUSHYA

Abadepite barwaniye mu cyumba cy’Inteko bamwe bakoresha ibiturika

Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru mu Nteko Ishinga Amategeko ya Seribiya habereye...

UDUSHYA

Rubavu: Abarwanyi ba FDLR bishyikirije inzego z’umutekano z’u Rwanda mu mahoro

Kuri uyu wa Kabiri taliki 07 Mutarama 2024, Abarwanyi batatu bari mu...

UDUSHYA

Umutoza yarezwe gutanga pompaje zigera kuri 368 zikabatera uburwayi

Mu mujyi wa Texas,Umutoza John Harrell watozaga abanyeshuri ku ishuri rikuru rya...

Don`t copy text!