Friday, June 28, 2024
spot_img
HomeAMAKURURwamagana: Umwana w'umokobwa biracyekwa ko yishwe n'abagizibanabi

Rwamagana: Umwana w’umokobwa biracyekwa ko yishwe n’abagizibanabi

Intara y’Iburasirazuba akarere ka Rwamagana, umurenge wa Muyumbu akagari ka Murehe Umudugudu wa Murehe,umwana w’umokobwa witwa MURAGIJIMANA Vanessa,uri mu kigero cy’imyaka 16 biracyekwa ko yishwe n’abagizibanabi mu ijoro ryo ku wa Gatandatu  rishyira ku Cyumweru tariki ya 9/9/2023.

Uyu mwana Muragijimana Vanessa,akaba yari asanzwe acuruza ibisheke muri Sentere ya Murehe.

Kumenyekana ko Nyakwigendera yishwe byamenyekanye ku Cyumweru ubwo abana baribagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo ahagana saa yine (10h00),bakabona umurambo bahise bamenyeshe ubuyobozi nabo bakamenyesha Nyina wari wagiye gusenga mu idini ry’Abangilikani, haracyekwa ibintu bitandukanye birimo ko haba hari umuntu wabaya yaramuteye inda akaba yamwica cyangwa akagurira abandi bakamwica kugirango bitazamenyekana.Uyu Nyakwigendera akaba yarasanzwe atarara mu rugo kuko Umubyeyi we yabyutse akajya gusenga kandi umwana ataraye murugo akaza kubwirwa inkuru mbi y’urupfu rw’umwana we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Murehe Niyoniringiye Eric Janvier babwiye UMURUNGA.COM ibyurupfu rw’uyu mwana w’umokobwa wishwe n’abataramenyekana mbere yo kubura ko yahamagarwaga n’umuntu yari agiye kureba, Nyakwigendera yavugaga ko ari umukunzi we agiye kureba.

Gitifu Eric akomeza agira inama abaturage ko bakwiriye kugira amakenga mu gihe umuntu aguhamagaye ukabona mujya ahantu hadasobanutse, ndetse no kudateshuka ku nshingano zo kumenya aho abana baraye.Umurambo wa Nyakwigendera ukaba warashyinguwe ku wa mbere tariki 11/09/2023.

 

 

 

 

 

Loading

IFASHABAYO Gilbert
IFASHABAYO Gilberthttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w'ikinyamakuru www.umurunga.com ushaka ko tuvugana mpamagara kuri:0788820730
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!