Umuhanzi nyarwanda ukoresha amazina ya Maitre Dodian, yakoze indirimbo yiganjemo amagambo agaragaza uko yaba ameze mu rukundo n’uwo yihebeye.
Maitre Dodian, umaze kumenyerwa muri muzika nyarwanda by’umwihariko mu ndirimbo ziganjemo urukundo, akunzwe n’abatari bakeya, yakoze indirimbo yise ‘‘NAGUYEMO ”,yumvikanamo amagambo agaragaza umuntu uri mu rukundo n’uwo yihebeye.
Mu kiganiro yagiranye n’UMURUNGA.com, yahamije ko ari inganzo yiganjemo urukundo, ati”Ni indirimbo nakoze ishingiye ku nkuru y’urukundo ariko ikaba ari inkuru mpamo yibyambayeho, ni nyuma y’uko nari maze imyaka irenga 11 nta nshuti y’umukobwa(Girl friend ) mfite, ku buryo nageze aho nkekako bandoze, mbese nabona abakundana nkumva ntasobanukiwe neza ibyo barimo, gusa nakwibuka uburyohe buvanze no guhangayika nagiraga mumyaka yanjye y’ubuto bitewe n’urukundo nkumva nkumbuye gukundana nanjye. umukunzi akabura n’unkunze njyewe simukunde mpaka ubwo nahuye n’umukobwa ndamukunda pe, umutima wanjye numva wongeye gukanguka ari nabwo namwandikiraga ayamagambo agize ino ndirimbo mutereta nyuma nza kubishyira mumurya wa gitari bivamo indirimbo.Gusa ku bw’amahirwe macye uwo mukobwa urukundo rwe ntirwampiriye kuko yahise yibera ininja ubu nawe yigira dubayi , Nigeria ubanza afiteyo business ntaramenya neza.”
Maitre Dodian, yaririmbye izindi ndirimbo nka Birabaye, Narabyemerewe,Isoni, Hobe, Ntawamenya n’izindi, ahamya ko uretse nawe ibi biba kuri benshi bakaryumaho, ati”Nk’abahanzi tunavugira n’abandi gusa kuri iyi nshuro nsa n’uwivuze, inama nagira abantu ni ukujya birinda gukina n’amarangamutima y’abantu mu rukundo, bakubaha kuba babahaye umwanya, baba babyemeye bakamaramaza aho kubatamaza nyuma.”
Iyi ndirimbo , NAGUYEMO, Maitre Dodian, asanga yanatanga isomo ryo gutereta ku basore, ati”Ubutumwa bwo ni indirimbo imenyesha umukobwa ko yakunzwe,umusore wese yayifashisha atereta da amagambo yayo aranoze cyanee ko yari yamvuye kumutima ntereta”
Reba hano indirimbo NAGUYEMO YA MAITRE DODIAN