Mu gihe hari hamaze igihe hibazwa igihe amanota y’abakoze ibizamini bya Leta azatangarizwa, ubu Minisiteri y’Uburezi yatangaje igihe azatangarizwa.
MINEDUC iramenyesha Abanyarwanda ko ejo tariki ya 12 Nzeri 2023 saa tanu z’amanywa, izatangaza amanota y’Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye umwaka w'amashuri 2022/2023.
Muzabasha gukurikira iki gikorwa aha: https://t.co/6fOF9WtBbz— Ministry of Education | Rwanda (@Rwanda_Edu) September 11, 2023
Iyi Minisiteri ibinyujije kuri tweeter, yateguje abanyarwanda ko ejo taliki ya 12/09/2023 ari bwo amanota azatangazwa