Ku wa gatatu ,taliki ya 06 Nzeri 2023, mu mudugudu wa Bushenyi, mu kagali ka Mukoyoyo ho mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kyonza, ni bwo hatawe muri yombi abaturage bashinze itorero ”Abadakata hasi” rishingiye ku mahame arimo kutemera gahunda za Leta nko kujyana abana ku ishuri no gutanga ubwisungane mu kwivuza.
Aba baturage bagendaga bamamaza ko imperuka igiye kugera, bakundaga gusengera mu ngo zabo cyangwa mu misozi ”bakunze kwita ubutayu.’
Iri torero rifatwa nk’inzaduka, ryashinzwe n’abagore bagera kuri 3, barimo umukobwa watsembeye ubuyobozi ko adateze gushaka umugabo, barimo abagore 2 bakuze, bamaze gutesha abana amashuri byose ngo bitwaza ko barindiriye ko umunsi w’imperuka ugera.
Aba bagore ngo ntibikoza isuka kuko ngo Uwiteka yamaze kubahingira
Uretse gahunda za leta zavuzwe haruguru, ngo imyemerere y’aba bagore irimo no kuba batakingiza abana babo, kudahinga ngo kuko bemera ko Uwiteka yamaze kubahingira ibyo bazarya nibamara kugera mu ijuru cyane ko imperuka iri hafi cyane.
Murekezi Claude, ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwinkwavu, yahamije aya makuru avuga ko kubata muri yombi ari mu rwego rwo kugira ngo baganirizwe bagirwe inama bakurwemo imyumvire mibi ubundi basubire mu ngo zabo.
Ati”Ni abantu bafite imyemerere y’ubuyobe, ivuguruza iterambere rya muntu n’umuryango.Ikerekana ko gahunda za Leta zose atari zo, nko kugandisha abaturage ko Isi igiye kurangira ngo abantu ntibakwiye guhinga,Twamenye rero ko bari bari gusenga tujya kubafata ngo tumenye ibyabo, bose twasanze ari abagore batanu barimo n’ufite imyaka ibiri n’inda, yatubwiye ko ataripimisha na rimwe, uwo mwana muto twasanze ari mu mirire mibi.”
Abagabo babo nabo bahamirije ubuyobozi ko bagerageje uko bashoboye ariko bikaba iby’ubusa, aho bavuga ko ngo babananiye aho mu gihe aba bagabo baba bagiye gushakishiriza ingo imibereho, abagore bo bahora ngo bagiye gusenga.
Mu nama Gififu,yagiriye abaturage, yabasabye ko bajya bareba kure bagasengera mu madini n’amatorero byemewe na Leta kandi bakirinda ababayobya bababwira ko gahunda za Leta zigamije kubagira nabi.
Mu gihe iperereza rikomeje ngo harebwe niba hari abandi nabo baganirizwe, aba baturage bacumbikiwe kuri Statiyo ya Police Rwinkwavu, aho ubuyobozi butandukanye bubaganiriza ngo bave mu myumvire ibayobya.
Iyi nkuru si ubwa mbere ivuzwe muri Kayonza, kuko mu minsi yashize muri aka karere hari hafatiwe abandi baturage 18 bakomokaga mu miryango itatu bari bararitsize banga kwishyura ubwisungane mu kwivuza bavuga ko imyemerere yabo itabibemerera.