Home AMAKURU Gicumbi: Yabonye polisi atura hasi umutwaro afumyamo, afatwa atararenga umutaru
AMAKURU

Gicumbi: Yabonye polisi atura hasi umutwaro afumyamo, afatwa atararenga umutaru

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Gicumbi yafashe umugabo w’imyaka 20 y’amavuko, wari ufite ibilo 20 by’urumogi.

Yafatiwe mu Mudugudu wa Mugote, akagari ka Gishali, mu Murenge wa Rubaya, mu ijoro ryo  ku Cyumweru, tariki ya 3 Nzeri.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko uyu mugabo yafashwe mu masaha ya saa tatu z’ijoro ubwo yari ahuye n’inzego z’umutekano zari ziri ku kazi.

Yagize ati:”Inzego z’umutekano ubwo zari mu kazi, mu gicuku ahagana ku isaha ya saa tatu, zabonye umuntu wari wikoreye umufuka aturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, amaze kubona ko bamutahuye, awutura hasi ariruka. Nyuma yo kubona ko harimo urumogi, bahise bamukurikira ako kanya atabwa muri yombi.”

Hamwe n’ibiyobyabwenge yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo akorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

SP Mwiseneza yibukije abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge kubireka bitewe n’ingaruka bibagiraho.

Yagize ati:”Ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi haba k’ubicuruza, ubikoresha ndetse no ku muryango nyarwanda muri rusange kuko byangiza ubuzima bw’ababinywa biganjemo urubyiruko ari rwo mbaraga z’igihugu bikabaviramo no gufungwa iterambere ryabo rikahadindirira.

Yasabye buri wese guhagurukira kubirwanya yivuye inyuma, atanga amakuru y’aho abicyetse kugira ngo bifatwe bitarakwirakwizwa.

Ingingo ya 263 mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihabijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!