Thursday, June 27, 2024
spot_img
HomeSIPOROAntony ibibazo byamubanye ibibazo, Ntiyemerewe gukina mu ikipe y'Igihugu ya Brazil.

Antony ibibazo byamubanye ibibazo, Ntiyemerewe gukina mu ikipe y’Igihugu ya Brazil.

Brazil yanze gukinisha Antony, ukina ku ruhande mu ikipe ya Manchester United, nyuma yaho umukunzi we amushinza ko yamuhohoteye.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Brazil ryahisemo gushyira uyu mukinnyi ku ruhande, nyuma yaho ibyemezo byo gukorwaho iperereza bigiriye hanze.

Ejo hashize ku wa mbere Ikinyamakuru UOL nibwo cyashyize hanze, ibirego by’uwahoze ari umukunzi wa Antony.

Ibi birego bishinja uyu mukinnyi biri gukorwaho iperereza na Polisi yo muri Sao Paulo n’iyo muri Greater Manchester.

Antony anyuze ku mbuga ze yagize ati “Ndemeza nekanye ko ndi umwere, kandi ibimenyetso byatanzwe n’ibizatangwa byose bizagaragaza ko ndi umwere.”

Yakomeje avuga ko iperereza riri gukorwa na Polisi yizeye ko rizagaragaza ko ntacyo ashinjwa.

Antony arashinjwa n’uwahoze ari umukunzi we Gabriela Cavallin ko yakukubise umutwe ubwo bari bari mu cyumba bari muri hotel y’i Manchester ku wa 15 Mutarama uyu mwaka, arakomereka ajya kwivuza.

Ikindi kandi ngo yamukubise no ku ibere bimugiraho ingaruka.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!