Sunday, June 23, 2024
spot_img
HomeAMAKURUInyarugenge umusore yibye baramukubita apfa adasambye.

Inyarugenge umusore yibye baramukubita apfa adasambye.

Mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Kigali, mu Kagari ka Nyabugogo ho mu Mudugudu wa Nyakibikoni haravugwa inkuru y’umusore witwa Mafuri wapfiriye imbere y’umuryango w’inzu ye,ku wa gatanu ku ya 01 Nzeri 2023.

Bamwe mu baturage baravuga ko mbere yo gupfa k’uyu musore wibaga, yabanje gushyamirana n’umukanishi yashakaga kwiba.

Uyu musore abonye ko gushyamirana biri bubateze ibibazo, yahutse no mubaturage ashaka kubakubita, niko kumwahuka bakamukubita agahinduka indembe.

Umwe mu baturage yavuze ko uyu musore yapfiriye imbere y’umuryango w’inzu ye yubatse ubwo yarajyiye kwerekana aho yabitse ibyo yibye.

Yagize ati “Yabanje ararwana, nyuma bamaze kumukibita acitse intege nibwo yemeye ko ari umujura, ari nabwo yarajyiye kwerekana ibyo yibye, rero yageze imbere y’umuryango w’inzu ye agwa igihumure apfa adasambye.”

Nyirasheja Anne Marie, Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyakibikoni, yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu musore waruzwi ku izina rya Mafuri.

Mu magambo ye yagize ati “Nibyo koko yapfuye nyuma yo kurwanya abaturage.”

Uyu musore yarari mubo abaturage bahoraga bavuga mu kanwa kabo buri munsi, dore ko ngo yaramaze gufungwa incuro zirenga esheshatu.

SRC: Umuryango

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!