Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Gicumbi: Umusore w’imyaka 38, bamusanze mu mugozi yapfuye.

Mu Mudugudu wa Murara, Akagari ka Mutarama, Umurenge wa Mukarange mu Karere ka Gicumbi, haravugwa inkuru y’akababaro y’umusore uri mu kigero cy’imyaka 38 y’amavuko basanze mu mugozi yapfuye kuri uyu wa 04 Nzeri 2023.

Iyi nkuru yamenyekanye mu masaha ya mugitondo ahagana saa tanu z’amanywa, ubwo basangaga umusore uri mu kigero cy’imyaka 38 y’amavuko witwa Serugendo Syliver amanitse mu mugozi yapfuye, hakaba hataramenyekana impamvu yiyahuye.

Nyuma y’uko aya makuru amenyekana abaturage n’ubuyobozi bw’umudugudu bwareyemo ibi, bwatangarije itangazamakuru ko hataramenyekana icyateye uyu musore kwiyahura.

Kuri ubu iperereza riri gukorwa ngo hamenyekane icyateye uyu musore kwiyambura ubuzima.

SRC: Umurava

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!