Home AMAKURU Burundi: Inyeshyamba 9 z’Abanyarwanda zaguye muri Kasho.
AMAKURUUBUTABERA

Burundi: Inyeshyamba 9 z’Abanyarwanda zaguye muri Kasho.

Burundi mu Ntara ya Cibitoke muri Kasho y’Urwego rushinzwe iperereza, haba haherutse gupfira abarwanyi 9 b’inyeshyamba zo mu mutwe wa FLN urwanya Leta y’u Rwanda, abo barwanyi bari baherutse gutabwa muri yombi n’ingabo z’u Burundi.

Nyuma y’impuruza yatanzwe n’abaturage batuye mu Ntara ya Cibitoke, ko inyeshyamba zijya mu baturage, habaye imirwano hagati y’ingabo z’u Burundi na FLN iyo mirwano yabereye mu ishyamba rya Kibira muri Kanama 2023.

Byatangajwe ko izi nyeshyamba zaguye muri Kasho ku ibwiriza ryatanzwe bagakorerwa iyicarubozo bagapfira muri Kasho, hatanzwe iri bwiriza mu rwego rwo kwihanangiriza abayobozi n’abasirikare bakorana n’umutwe wa FLN.

Bamwe mu bapolisi batangaje ko imirambo y’izi nyeshyamba yajyanywe mu modoka z’iperereza iya Cibitoke n’iya Bubanza, ikajyanwa gushyingurwa ahataramenyekana mu ijoro ryo ku wa 30 Kanama 2023. umwe yagize ati “izi nyeshyamba 9 zajyanwe gushyingurwa ahataramenyekana.”

Umuyobozi ushinzwe Urwego rw’Iperereza mu Ntara ya Cibitoke Ahmed Sindayigaya, yatangaje ko aya makuru ari ibinyoma bidafite ishingiro. Ubwo yabazwaga ku modoka y’iperereza ya Bubanza yagaragaye kuri iriya Kasho, yavuze ko yariri muri misiyo isanzwe y’akazi yaroheje.

Bizoza Carême Guverineri w’Intara ya Cibitoke, yatangaje ko ntacyo azi kuri aya makuru, avuga ko hagiye gukorwa iperereza ngo hamenyekane niba ibi byarabereye muri iyi Kasho.

Aya makuru yamenyekanye nyuma yaho Minisitiri w’Intebe w’u Burundi , Gervais Ndirakobuca, aherutse gusura iyi Ntara yaburiye abakorana na FLN ko bazakuramo ibyago n’ingaruka birimo n’urupfu kuko izi nyeshyamba zikomeje kwica abasirikare b’u Burundi.

Hari Taliki ya 22 Kanama 2023, Ndirakobuca abwira abaturage ba Cibitoke ati “Mufite ibyago byo kuba mwashyingura abantu 300 icya rimwe.Ntituzemera ko abasirikare bacu bakomeza kwicwa. kubera iki mufasha bariya bantu? niba bafite ibyo basaba bajye kubisabira muri kiriya gihugu [u Rwanda], hanyuma babiherweyo. bashobora guteza ibibazo bikomeye birenze uko mubitekereza.”

SRC:Bwiza

 

Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!