Sunday, June 23, 2024
spot_img
HomeAMAKURUGicumbi:Umusore akubise umuhini umukecuru w'imyaka 73 ahita ashiramo umwuka.

Gicumbi:Umusore akubise umuhini umukecuru w’imyaka 73 ahita ashiramo umwuka.

Mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Bukure, Akagari ka Rwesero ho mu Mudugudu wa Karagari, ku wa 01 Nzeri 2023, haravugwa inkuru yahabaye y’umusore w’imyaka 29 yakubise umuhini mu mutwe umukecuru w’imyaka 73 aramukomeretsa bamujyanye kwa Muganga apfirayo, uyu musore yahise yishyikiriza Polisi.

Uyu musore yakubise uyu mukecuru umuhini aramukomeretsa cyane, bivuye ku ntonganya zavutse hagati y’uyu mukecuru n’umusore akoresha, ubwo yaciraga uyu musore mu maso agira uburakari.

SP Jean Bosco Mwiseneza, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yatangaje ko uyu musore akimara kubikora yahise yishyikiriza inzego zishinzwe umutekano.

Yagize ati “Ibi byabaye taliki ya 01 Nzeri 2023 mu masaha ya saa munani n’igice z’umugoroba mu Murenge wa Bukure, Akagari ka Rwesero mu Mudugudu wa Karagari. Ni bwo yakubise umuhini umukecuru nyuma yo kugera kwa Muganga bimuviramo gupfa.”

Yongeyeho ko uyu musore yahise yijyana kuri Polisi akimara gukubita uyu mukecuru umuhini avuga ko yamutotezaga.

SP Jean Bosco yavuze ko Polisi yahise imushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ngo rukore iperereza ryimbitse.

Yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe, bagakumira icyaha kitaraba kandi bakirinda kwihanira.

Hari amakuru avugwa ko nyuma yaho umuhungu wa nyakwigendera agiriye i Kigali, amakimbirane y’umukecuru n’umusore wahiraga ubwatsi bw’inka, ashobora kuba amaze amezi umunani.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gusuzumwa ku bitaro bya Byumba mbere yo gushyingurwa.

SRC:Igihe

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!