Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Ruhango: Umugabo yishe umugore we icyaha cyimuriye nawe yiyambura ubuzima.

Mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Byimana, mu Kagari ka Gasasa ho mu Mudugudu wa Nyakabuye, hamenyekanye inkuru y’akababaro ku taliki ya 01 Nzeri 2023, y’umugore bikekwa yishwe n’uwo bashakanye witwa Nzabatuma Theotile amwicishije icyuma nawe agahita yiyahura.

Ibi byamemenyekanye nyuma yaho umwana wabo ageze mu rugo akabona umurambo wa nyina agahita avuza induru, abaturanyi bahuruye babibona bagatangira gushakisha uyu bashakanye bakeka ko ari we wamwishe, nyuma bakamusanga mu mugozi nawe yamaze gupfa.

Abaturage mu gahinda kenshi batangaje ko ibi bimaze kurambirana, kubera ko bimaze gufata urundi rwego kuko muri aka gace ntihasiba kumvikana inkuru nk’izi baboneraho no gusaba ubuyobozi guhagurukira iki kibazo.

Bwana Patrick Mutabazi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana yahise akoresha inama igitaraganya yihanganisha abasigaye, aboneraho no gusaba abaturage kujya bitabaza inzego z’ubuyobozi mu gihe hari ingo babonye zifitanye amakimbirane ngo hajye hashakwa igisubizo bitaragera ku rwego rwo kwamburana ubuzima.

Ba nyakwigendera basize abana batanu b’ipfubyi, RIB yahise ijyana imirambo yabo ku bitaro bya Kabgayi ngo bayisuzume mbere yo gushyingurwa.

SRC: Kglnews

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!