Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Emmanuel Blaise, aho akurikiranyweho ibyaha bitatu bifitanye isano n’urupfu rw’uwitwa Ndimbati Innocent wari umushumba w’inka.
Harerimana yatawe muri yombi ku wa 1 Nzeri 2023. Akuriranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha igitinyiro, kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri.
Ibi byaha yakoze bifitanye isano n’urupfu rwa Ndimbati Innocent wakubiswe bikamuviramo urupfu. Ubu bwicanyi bwabereye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu, Akagari ka Murara mu Mudugudu wa Bugesera ku wa 16 Nyakanga 2023.
Amakuru avuga ko Ndimbati amaze gupfa, Gitifu Harerimana yategetse Rirwanabose Jean Damascène usanzwe ari Umuyobozi w’Umudugudu wa Bugesera mu Murenge wa Rubavu gukora raporo itavugisha ukuri, ivuga ko uyu yishwe n’abashumba bagenzi be, kandi bikekwa ko yaba yarishwe n’abantu yari yonesherereje.
Mbere yo gufatwa kwa Gitifu Harerimana habanje gutabwa muri yombi Umuyobozi w’Umudugudu [wa Bugesera] n’Ushinzwe Umutekano bashinjwa kugira uruhare mu gukora iyo raporo itavugisha ukuri.
Iyi dosiye kandi irimo abahinzi babiri b’urutoki bakekwaho kuba aribo bishe nyakwigendera waragiraga inka, bivugwa ko bashobora kuba baramuhoye gutema insina akazigaburira inka.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko ibyo Gitifu Harerimana ashinjwa “yabikoze agamije kuyobya iperereza kuri uru rupfu, bityo abe akingiye ikibaba abakoze icyaha.’’
Yavuze ko buri Muturarwanda afite inshingano zo kudahishira icyaha cy’ubugome.
Dr Murangira yakomeje ati “Umuntu wese ubonye cyangwa amenye amakuru ku ikorwa ry’icyaha cy’ubugome, aba agomba kubimenyekanisha ku nzego zishinzwe kubahiriza itegeko. Ntibikwiye kubona hari icyaha cy’ubugome cyakozwe aho kubitangaza ugatangira gukora ibintu bigamije gusibanganya ibimenyetso cyangwa kuyobya iperereza. Ntabwo RIB izihanganira abantu bafite iyo mico.’’
Gitifu wafashwe kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Ibyaha akurikiranyweho aramutse abihamijwe yahanishwa ibihano bitandukanye.
Icyaha cyo gukoresha igitinyiro gihanwa n’ingingo ya 7 y’itegeko N054/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Igena ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ukoresha igitinyiro kugira ngo hafatwe icyemezo, byaba mu nyungu ze cyangwa z’undi muntu, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.
Ku cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye, ugihamijwe ahanishwa ingingo ya 243 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 100.000 Frw ariko atarenze 300.000 Frw.
Icyaha cya gatatu, uyu Gitifu akurikiranyweho ni icyo Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano; gihanwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.