Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Kamonyi: Umuryango Single Parents Organization wishyuriye mutuweli abasaga 200

Ku wa Gatandatatu taliki 01 Nzeri 2023, mu kagari ka Mataba, mu murenge wa Kayenzi ho mu karere ka Kamonyi, habaye igikorwa cyo kurihira ubwisungane mu kwivuza(Mutuel de Sante), imiryango isaga 201.

               Aha bari bahuje urugwiro n’umwe mu bayobozi ba SPO, abagaragariza ko hari icyizere cy’ejo hazaza

Ni igikorwa cyakozwe n’umuryango Single Parents Organization(SPO), uharanira iterambere ry’umubyeyi urera abana wenyine, aho abagera kuri magana abiri bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2023-2024, mu rwego rwo kubatera ingabo mu bitugu no kubashimira umurava n’ubutwari bagira bwo gukomeza gufata inshingano za kibyeyi ari bonyine kandi zari gukorwa n’abantu babiri.

                                     Abaga 200 bishyuriwe mutuweri babona SPO nk’igisubizo

Iki gikorwa cyateguwe n’uyu muryango uharanira iterambere ry’ababyeyi barera abana bonyine, Single Parents Organization, cyari kitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze, harimo n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Mataba iki gikorwa cyabereyemo.

Uretse gutangirwa ubwisungane mu kwivuza, iyi miryango yanahawe inama nk’impamba y’ubuzima, aho basabwe kudahera mu bwigunge, bakagira umurava wo gukora no kwikura mu bukene bakabera intangarugero n’ishema abana barera.

Aba babyeyi bibukijwe ko ak’imuhana kaza imvura ihise, bakangurirwa gukura amaboko mu mifuka bagafashanya bagatangirira ku kuba bakorora amatungo magufi, bakorozanya bakazamurana bazamura n’abandi.

Nyiruwonsanga Joseph, ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Mataba, yabishimangiye abasaba ko badakwiye kwitinya kuko uretse gufatanya ubwabo ahubwo bashobora no kugira akarusho ko kuzamura abari munsi yabo.Yasezeranyije aba babyeyi ko ibyiza biri imbere gusa anabasaba ko ibyo batunze bagomba guhora baharanira kubibyaza ibindi.

Uwari uhagarariye Umuryango SPO, Olga, yabageneye ubutumwa abibutsa ko gufasha atari ukugira byinshi, ahubwo ari usaranganya,ati”Kubafasha si uko dufite byinshi, natwe dufite bikeya. Icyo dukora ni ugusaranganya no kubashimira ubutwari muba mwagize tukabatera ingabo mu bitugu,Namwe mwabikora, mwige gusaranganya no gusangira ibihari, kandi mugire urukundo muri mwe munarusakaze muri bagenzi banyu.”

Uwari uhagarariye uyu muryango yashimiye ubuyobozi bwavugiye abaturage kandi bugafungurira amarembo SPO, Single Parents Organization ukabagira abagenerwa bikorwa ati” Mukunde ubuyobozi bwanyu burimo uyu muyobozi w’akagali kanyu ka Mataba, iyo ataba we wabaye umuvugizi mwiza akaduha ikaze akadufungurira amarembo ahari ntabwo twari guhura, aya mahirwe mufite mujye muyabyaza musaruro muyabyaze andi, iki ni ikirezi mwambaye mujye munamenya ko cyera.”

                          Umuyobozi w’akagali, uri imbere, yanejejwe n’ubufatanye na SPO

Hirya no hino ku isi no mu Rwanda by’umwihariko ni imiryango myinshi usanga umubyeyi umwe ari we wasigaranye inshingano zo kurera abana biturutse ku mpamvu zitandukanye, aho usanga mu miryango imwe n’imwe umubyeyi umwe yaritanye Imana undi agasigarana inshingano zo kurera abana wenyine, cyangwa se umubyeyi umwe yaratanye abana uwo bababyaranye, aho usanga iyi miryango ahenshi idafite amikoro ahagije ngo umubyeyi yuzuze inshingano za kibyeyi uko bikwiye, imiryango nka Single Parents Organization iza ari nk’igisubuzo kuko ibafasha kwifasha no kumva ko batari bonyine ngo babe mu bwigunge.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!