Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Covid 19 irimo gufata indi ntera-OMS yaburiye abatuye isi

Mu gihe abantu bari bamaze gutuza nyuma y’icyorezo cya Covid 19, cyahagaritse amaraso isi yose, kuri ubu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryongeye kuburira abantu ko bakwiye kwitwararika kuko COVID 19 yongeye kuzura umugara.

Uyu muryango mpuzamahanga wita ku buzima utangaza ko nibura abantu bagera kuri miliyoni n’ibihumbi magana ane (1400000), bamaze kwandura iki cyorezo, mu gihe abagera 1800 bamaze gutakaza ubuzima hagendeye ku mibare yafashwe kuva taliki 31 Nyakanga kugeza taliki 27 Kanama, ni ukuvuga mu kwezi kumwe gusa.

Muri iyi ntera y’igihe, ngo ubwandu bwageze ku kigero cya 38 %, gusa ngo umubare w’abahitanwa nayo wagerageje kugabanuka.

Eris na Arturo, ni ubwoko bushya bwa COVID 19, ngo ni bwo burimo gukwirakwira cyane.

Mu bihugu birimo kwibasirwa cyane harimo Koreya y’Amajyepfo, imaze kwanduza abasaga miliyoni n’ibihumbi magana abiri, naho abasaga  magana atanu bakaba bamaze kuhasiga ubuzima.

Igihugu cy’Ubutaliyani n’Ubwongereza ni byo biyigwa mu ntege n’ubwandu bw’abantu basaga ibihumbi 26.

Kuva COVID 19 yakwaduka mu isi, abantu nibura miliyoni magana arindwi na mirongo irindwi bayarayanduye, abagera kuri miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana acyenda bahasiga ubuzima.

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!