Saturday, January 4, 2025
spot_img

Latest Posts

Celine Dion ugeze mu marembera ngo arimo kunyura mu buribwe bukabije

Celine Dion washimishije benshi mu ndirimbo zituje ubu arimo kunyura mu buzima butamworoheye, aho ngo indwara yo mu bwonko yamuzahaje irimo kumumunga kandi ngo uburibwe arimo kunyuramo nta muti wabumuvura nk’uko Claudette Dion, umuvandimwe we yabigarutseho.

 Celine Dion yashimishije benshi mu ijwi n’imiririmbire binyura benshi

Mu kiganiro yahaye”HELLO CANADA” Claudette yatangaje amakuru mashya ku burwayi bwa Celine, ubu burwayi ngo bwakomeje kuba amayobera gusa ngo baje gusanga afite uburwayi bwahawe inyito ya ”Stiff-Person”.

Iyi ndwara ikomeje kubera ihurizo abaganga bakora uko bashoboye ngo barwane ku buzima bwe, gusa ngo ikomeje kumunga no kuzahaza ubuzima bwa benshi.

Bamubitse kenshi amakuru akabeshyuzwa

Claudette, avuga ko Celine Dion ari indwanyi mu kwihangana kuko ngo n’ubwo anyura mu buribwe budasanzwe akomeza guhatana ngo agire mitende.

Claudette yunzemo ko nk’inshuti n’imiryango bakora iyo bwabaga ngo bamufashe gusa ngo bagereranyije n’ubuzima arimo kunyuramo ngo ibyo bakora abona ari nk’agatonyanga mu nyanja. Gusa ngo bakomeza kuramya uhoraho ngo akomeze ahe ubwenge bwisumbuyeho abaganga babashe kubona igisubizo cy’iyi ndwara ikanganye.

Umubiri ubyara udahatse waje kumugaruka arwara indwara y’amayobera

Mu mashusho yagaragaje muri 2022, umuhanzikazi Celine Dion, yatangaje ko amaranye uburwayi imyaka myinshi, ubuzima bwe budahagaze neza anisegura kubari bamutegereje mu bitaramo uyu mwaka wa 2023.

Kuri ubu uyu muhanzikazi agaragara ashonga umunsi ku wundi ananuka cyane bidasanzwe.

Uyu Celine Dion yamamaye mu ndirimbo zakunzwe na benshi  nka I am Alive, That’s the way it is, Because you loved me, My heart will Go On, n’izindi.

Celine Dion ni mwene Ghislaine Dion na Adhemar Dion, yabonye izuba ku italiki 30 Werurwe mu 1968, bivuze ko afite imyaka 55, avukira i Charlemagne muri Canada.

Mu mwaka wa 1994 bashakanye na Rene Angelil, baza gutandukana mu mwaka wa 2016, babyaranye Rene Charles Angelil.

   Mu mwaka wa 1994, Celine Dion ashyingiranwa na Rene Angelil

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!