Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Muhanga:RIB ku bufatanye n’inzego z’umutekano bakoze operasiyo ikakaye bafata 13 bari baratorotse.

RIB yataye muri yombi abasore 13 batuye mu Karere ka Muhanga bo mu mirenge ya Cyeza n’uwa Nyamabuye, bakurikiranyweho ibyaha Nshinjabyaha birimo kwiba, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gusambanya abana.

Aba basore bose uko ari 13 bari barabonye bikaze baratoroka bakaba barakoze ibyaha mu bihe bitandukanye.

Kayitare Jacqueline umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yatangaje ko aba basore bafashwe habanje kubaho operasiyo yakozwe n’inzego z’umutekano.

Ati “Bafashwe bose bari basanzwe ku rutonde rw’abashakishwaga n’inzego z’umutekano, kubera ibyaha bakoze birimo no gusambanya abana.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko aba bose bazwi, kubera ko baba basanzwe babana n’abandi baturage akaba ari nabo babikorera, avuga ko gutoroka ubutabera byazitiraga iperereza rikorwa na RIB.

Meya yavuze ko iyo habayeho gutoroka habaho ubufatanye kugira ngo bongere bafatwe, avuga ko hari abandi bagishakishwa, avuga ko umunsi bafashwe bizagenda neza kubera ko uwakorewe icyaha ahabwa ubutabera.

Kayitare avuga ko uretse abakorewe ibyaha n’ababikoze baba bifuza ubutabera.

abafashwe kuri ubu higanjemo abari hagati y’imyaka 17 na 25 ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu karere ka Muhanga.

SRC:Umuseke

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU