Amafoto: Prince Kid yasezeranye na Elissa mu rusengero

Ishimwe Dieudonne wamamaye nka Prince Kid muri Miss Rwanda, yasezeranye imbere y’Imana na Iradukunda Elissa wigeze kuba Miss Rwanda.

Mu magambo yabo yari yiganjemo gushimirana, Miss Elissa Iradukunda washimiye abaje kubashyigikira, yavuze ko nyuma y’ibihe bitoroshye yanyuzemo yakuyemo isomo ryo kwishimira buri segonda ry’ubuzima bwe.

Uyu mukobwa kuri Prince Kid, wamaze kuba umugabo we yamusezeranyije ko azamukundwakaza akamwubahisha, kandi bidafite iherezo, kuko ngo azamukunda kugeza ku isegonda rya nyuma.

Prince Kid nawe wahise ugirwa umukuru w’umuryango yifurijwe n’imiryango ishya n’ihirwe mu rugendo rushya atangiye.

Urukundo rw’aba bombi rufatwa nk’urutsinze ibigeragezo kuko aba bombi barushinze nyuma yo kuva gereza ku kirego cy’ibyaha bakekwagaho byakozwe muri Miss Rwanda gusa ntabwo byabakomye mu nkokora. Aha twabahitiyemo amwe mu mafoto y’aba bombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!