Home AMAKURU Amerika ifite impungenge zikomeye kubera imishyikirano y’Uburusiya na Koreya ya Ruguru
AMAKURU

Amerika ifite impungenge zikomeye kubera imishyikirano y’Uburusiya na Koreya ya Ruguru

Leta zunze ubumwe z’Amerika zifite impungenge z’uko imishyikirano hagati y’Uburusiya na Koreya ya Ruguru, mu bijyanye n’intwaro, ikataje. Umuvugizi wa perezidansi y’Amerika mu by’umutekano w’igihugu, John Kirby yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu.

Inkuru dukesha Reuters ivuga ko Kirby yavuze ko Minisitiri w’ingabo w’Uburusiya, Sergei Shoigu, aherutse kujya muri Koreya ya Ruguru kugerageza kumvisha Pyongyang, ko ikwiye kugurisha intwaro n’Uburusiya.

Kirby yavuze ko perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin n’uwa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un, banandikiranye amabaruwa arahirira kongera ubufatanye bw’ibihugu byombi kandi yavuze ko Amerika ifite amakuru yavuye mu iperereza agaragaza ko irindi tsinda ry’abayobozi b’Uburusiya naryo, ryagiye i Pyongyang nyuma y’uruzinduko rwa Minisitiri w’ingabo.

Uwo muyobozi w’Amerika, yavuze ko hakurikijwe ayo masezerano, Uburusiya bushobora kuzabona intwaro igisirikare giteganya gukoresha mu ntambara gihanganyemo na Ukraine. Ayo masezerano ashobora kuba anarimo ibintu by’umwimerere bidatunganyije bishobora gufasha igisirikare cy’uburusiya mu nganda za gisirikare ku bigo by’ingabo.

Kirby yanavuze ko amasezerano ayo ariyo yose arebana n’intwaro hagati y’Uburusiya na Koreya ya Ruguru, ashobora kuba arenga ku mwanzuro y’akanama k’umutekano ku isi ka ONU.

Ari bwo yavuze ko basaba byihutirwa Koreya ya Ruguru, guhagarika imishyikirano yayo ijyanye n’intwaro n’igihugu cy’Uburusiya kandi ikubahiriza ibyo yemeye ku mugaragaro ko Pyongyang itazaha intwaro Uburusiya cyangwa se ngo izigurishe n’iki gihugu.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!