Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Muhanga:Umubyeyi yiyiciye umwana we amukubise inkoni amuziza ikijumba.

Mukanyabyenda Henriette utuye mu Karere ka Muhanga, arakekwaho kwica umuhungu we w’imyaka 14 witwa Niyonkuru Patrick, amukubise inkoni mu mutwe amuziza guhekenya ikijumba.

Ibi byabaye mu mpera z’icyi cyumweru cyashije, bibera mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga.

Abaturage basabira uyu mubyeyi igihano cyoroheje kubera ko yishe umuhungu we atabigambiriye.

Umwe yagize ati “Ntago yari yabigambiriye, ndumva bamuhana ariko bakoroshya igihano azahabwa.”

Ndayisana Aimable, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza yavuze ko RIB iri gukora iperereza kuri uyu mugore.

Ati “Umubyeyi wamukubise yumvise umwana atangiye kuremba nawe ajya kwa muganga, RIB yamukuye ku Kigo Nderabuzima cya Kiyumba, Niho yari yagiye kwivuza, ubu ari gukurikiranwa na sitasiyo ya RIB mu Karere ka Muhanga.”

Gitifu asoza agira Inama ababyeyi kwirinda kwihanira, Nyakwigendera yashyinguwe k’umunsi w’ejo.

SRC: Umuseke

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!