Ku cyicaro cya Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, habereye Umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Minisitiri mushya w’Uburezi Bwana Gaspard TWAGIRAYEZU na Dr UWAMARIYA Valentine wari usanzwe kuri uwo mwanya.
Uyu muhango wabaye muri iki gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 28/08/2023,
Ni umuhango kandi witabiriwe n’abayobozi bakuru muri MINEDUC n’ibigo biyishamikiyeho.
Gaspard Twagirayezu wagizwe Minisitiri w’uburezi akaba yari asanzwe muri iyi Minisiteri aho yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye.
Uyu mwanya akaba yarawuhawe ku uyu wa 22/8/2023 na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Dr Uwamariya Valentine wari Minisitiri w’Uburezi yagizwe uw’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.



Iyi Minisiteri ko ihoraihinduranya abayobozi bite? Abadocteurs barananiwe, abarimu, ….ni ikihe kibazo gihari?
Valentine tuzamukumbura: afatanyije na nyakubahwa HE President of Rwanda 🇷🇼, yakoze impinduka nyinshi mu burezi kandi adahubuka rwose nkumubyeyi, nkumurezi.
Ikosa umusimbuye atagomba gukora: please, uramenye ntuzashake gusenya ibyo Valentine yakoze! Gerageza ugendere muri iyo njyana yubwitonzi no kugwa neza, ahasigaye ukomereze aho mwari mugejeje cyane ko mwafatanyaga. Imana iguhe umugisha mu mirimo mishya ariko itanari mishya cyane ugiye gukomeza.