Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Uturere 10 tuza ku isonga ku bantu benshi babana na Virusi itera SIDA.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), cyatangaje, ko Intara y’Iburasirazuba iza ku isonga mu ntara zifite ababana n’ubwandu bwa virus itera SIDA mu Rwanda, kubera ko mu turere 10 tuza imbere ifitemo 5.

Dr Basile Ikuzo usanzwe ari umuyobozi ushinzwe kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ni we watangaje iyi mibare ubwo yarari mu gikorwa cyo kurwanya SIDA Iburasirazuba kizamara iminsi 14.

RBC ivuga ko 49% mu bafata imiti igabanya ubukana ari abo mu ntara y’Iburasirazuba, mu gihe mu Rwanda habarurwa abagera ku 218, 314.

Dr Ikuzo yakomeje yerekana ko mu turere 10 tuza ku isonga mu turere dufite abantu benshi babana n’ubwandu bwa SIDA, 5 ari utwo mu ntara y’Iburasirazuba.

Iyi ntara ubwandu bwagiye buzamuka, kubera ko bwavuye kuri 2.1% muri 2010 bukagera kuri 2.5% muri 2019.

RBC ivuga ko abahungu bari mu kigero cy’Imyaka 15-21 bafite ibyago bike byo kwandura, mu gihe abakobwa bari muri icyo kigero ari bo bari kwandura ku bwinshi.

Abandi baryamana bahuje ibitsina, by’umwihariko igitsina gabo, nabo baza ku isonga mu kwanduzanya dore ko mu Rwanda habarwa abagera ku 18,100.

Mu Rwanda abaryamana bahuje ibitsina 6% banduye virusi itera SIDA, 12% Ni abo mu ntara y’Iburasirazuba.

Abandi bakwirakwiza cyane iyi virusi ni abakora umwuga wo kwicuruza, ariko RBC ivuga ko bagenda bagabanyuka dore ko bageze kuri 32%.

Muri rusange hakozwe isuzumwa mu Rwanda, ryagaragaje ko abari hagati y’Imyaka 15-49 bakorewe isuzuma basanze uturere turimo abanduye benshi ari abo muri Kigali mu turere twa Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro.

Utu turere dukurikiwe na dutanu two mu ntara y’Iburasirazuba Rwamagana, Bugesera, Kayonza, Kirehe na Gatsibo utundi dukurikiyeho Ni Nyamasheke na Kamonyi.

Mu Rwanda uturere dufite ubwandu bwa SIDA buri hasi ni Gisagara na Nyaruguru two mu ntara y’Amajyepfo.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!