Umugore utuye mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Cyuve ho mu Kagali ka Buruba arakekwaho kwihekura nyuma yo kubyara umwana.
Abaturanyi b’uyu mugore baravuga ko uyu mugore nyuma yo kubyara mu rukerera rwo ku wa 27 Kanama 2023, bivugwa ko yahise ajya kwa muganga asize umwana we, yagaruka akamubura akaba avuga ko ashobora kuba yariwe n’imbeba.
Ibi byateje urujijo mu bantu kubera ko hari kwibaza ukuntu imbeba zaba zariye umwana zikarya n’imyenda uyu mwana yari yafubitswe byose kuko bitagaragara ahari hasizwe umwana.
Mwiseneza Jean Bosco umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, yatangarije Kigali Today ko uyu mugore yamaze kugezwa k’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Cyuve ngo akurikiranweho icyaha cyo kwihekura.
SP Mwiseneza yavuze ko uyu mugore yarasanzwe abana n’umugabo we mu buryo butemewe n’amategeko.
SP Mwiseneza yakomeje agira ati “Birenze ukwemera kumva umuntu yihekuye akiyicira umwana, nubwo bigikurikiranwa bitaramenyekana, kuko bivugwa ko yabyaye umwana akajyana na nyirabukwe kwa muganga bamusize murugo bagaruka bakamubura, ubu iperereza rirakomeje.”
Yasoje agira ati “kwihekura ni icyaha gihanwa n’amategeko kabone nubwo waba ufitanye ikibazo n’umugabo, ntago wahitamo kwihekura.”