Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Kenya:Urupfu rwe rubabaje benshi, apfuye azira uwo yishakiye.

Umugabo w’imyaka 38 yaguye mu mirwano ubwo yarwanaga ashaka gukumira kumuteretera umugore.

Ibi byabereye i Karasani muri Kenya ubwo umugabo witwa Mathew Nyandoro bamuteraga icyuma mu mutwe no mu gituza, nyuma yo guhangana n’umuntu bataziranye.

Polisi mu makuru yatangaje ivuga ko ibi byabaye ku wa gatatu, ubwo umugore n’umugabo batahanaga uyu mugabo wateranye icyuma agahura n’aba bombi agashaka kwegera uyu mugore.

Uyu mugabo Mathew byaramurakaje cyane, abuza uyu mugabo, ariko uyu mugabo ntiyanyurwa akomeza kureshya umugore w’abandi.

Ibi byateje imirwano ikomeye byatumye Mathew Nyandoro asigarana ibikomere mu mutwe no mu gituza mu gihe umugore we yavuzaga induru ngo bamutabare.

Abaturage bahise batabara, ariko uwakubise yahise yigendera, mu gihe uwakubiswe yajyanywe ku bitaro agapfa akihagera.

Polisi yageze aho byabereye, ivuga ko iri gushakisha uwakoze icyaha ngo akurikiranwe, dore ko atuye muri ako gace.

SRC: Umuryango

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!