Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeAMAKURU"Akarasisi k'abamotari, imvura y'ibitego, imvururu ku kibuga, imifanire idasanzwe" Ibyaranze umunsi wa...

“Akarasisi k’abamotari, imvura y’ibitego, imvururu ku kibuga, imifanire idasanzwe” Ibyaranze umunsi wa mbere wa SACCO ICYEREKEZO MUSHISHIRO CUP.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kanama 2023, nibwo umunsi wa mbere w’ irushanwa ry’umupira w’amaguru ryateguwe na Koperative yo kubitsa no kuguriza Ishami ry’Umurenge wa Mushishiro, irushanwa ryiswe SACCO ICYEREKEZO MUSHISHIRO CUP ryatangiraga. Uyu munsi waranzwe n’ibyishimo bidasanswe ku bafana, gushyamirana hagati y’abakinnyi,…

Iri rushanwa rigizwe n’amakipe umunani ari mu matsinda abiri, aho itsinda A rigizwe n’amakipe;
RWASARE
MATYAZO
RUKARAGATA
Motar FC

Itsinda B

MUNAZI
NYAGASOZI
RWIGERERO
LEOPARD FC

Itsinda rya A ryakiniye ku kibuga cyo mu Giperefe aho umukino wabanje ku isaha ya Saa munani ikipe ya Motar FC yatsinze Akagari ka Matyazo ibitego 2 kuri 1. Uyu mukino waranzwe no gushyamirana hagati y’umukinnyi wa Motar FC n’uwa Matyazo maze imirwano ku kibuga iratangira ariko ku bw’amahurwe nta muntu wabyangirikiyemo.

Muri iri tsinda kandi, ikipe ya Rukaragata yanyagiye iya Rwasare ibitego 5 ku 0.

Itsinda rya B ryakiniye ku kibuga I Nyanza ( Kagari ka Rwigerero), aho umukino wabanje ku isaha ya Saa munani wahuje Ikipe ya LEOPARD FC na Munazi. Iyi kipe ya Munazi igizwe n’abikorera bo ku ibereshi bagombaga kwitabira iri rushanwa ariko ku bwo kutuzuza ibisabwa abikorera baza gusenyukira mu Kagari ka Munazi kuko ibyangombwa bisabwa utugari bitandukanye n’ibisabwa abikorera. Aya makipe asanzwe ari amakeba, kuko umukino wayo usigaye ufatwa nka derby mu Murenge wa Mushishiro. Imikino 3 ya gicuti yaherukaga kubahuza, ikipe y’abikorera yatsinze 2 itsindwa umwe.

Benshi bari bategereje uyu mukino, ndetse no mu kibuga wabonaga ishyaka ridasanzwe ariko birangira Leopard FC itsinze ibitego 3 kuri 1 cya Munazi.

Umukino wa kabiri wahuje Ikipe y’Akagari ka Rwigerero n’Akagari ka Nyagasozi maze uza kurangira Ikipe ziguye miswi ku bitego 2 kuri 2. Ikipe ya Nyagasozi yatangiranye imbaraga nyinshi biza no kuyiha kubanza ibitego 2 ariko Rwigerero iza guturuka inyuma irabyishyura byose bitsinzwe n’umukinnyi wayo ukina kuri 11 witwa Valentin. Uyu mukino waranzwe n’ibyishimo bidasanswe by’abafana ba Rwigerero aho bari bacanye amatara ya telefoni ku kibuga maze nyuma yo gushyiramo igitego cya 2 bose bajya mu bicu.

Uko amakipe ahagaze
Itsinda A
1. Rukaragata, amanota 3 n’ibitego 5 izigamye.
2. Motar FC, amanota 3 n’igitego 1 izigamye.
3. Matyazo, amanota 0 n’umwenda w’igitego 1.
4. Rwasare, amanota 0 n’umwenda w’ibitego 5.

Itsinda B
1. Leopard FC, amanota 3 n’ibitego 2 izigamye.
2. Nyagasozi, inota 1
3. Rwigerero, inota 1
4. Munazi, amanota 0 n’umwenda w’ibitego 2.

Nyuma y’igice cya mbere cya buri mukino , ubuyobozi bwa SACCO ICYEREKEZO MUSHISHIRO bwaganirizaga abakinnyi n’abafana muri rusange kuri serivisi z’imari SACCO itanga.

 

Inkuru bifitanye isano: https://umurunga.com/2023/08/24/muhanga-mushishiro-sacco-icyerekezo-mushishiro-yateguye-irushanwa-ryumupira-wamaguru/

NIYISENGWA Gilbert/ UMURUNGA.com I Muhanga.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!