Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Rulindo: Batanze amashanyarazi,transifo nawe imubera umusaraba.

Mu murenge wa Ntarabana mu kagari ka Kiyanza umudugudu wa Nyagisozi hari umuturage witwa Musirimu Jean Nepo uvugako afite ikibazo amaranye imyaka isaga icumi adahabwa ubufasha.

Uyu Musilimu avugako ubwo muri uyu murenge wa Ntarabana mu mwaka wa 2013 ikigo k’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi batangaga amashanyarazi, yabonye bashinga transifo mu murima we ariko kubwe akavugako yabibonagamo nk’amajyambere nyuma yasanze yibeshye.

Abaturanyi b’umuryango wa Musirimu bavugako biteye agahinda kubona transifo ishinze mu isambu ye ariko akaba nta muriro agira kandi abandi barawuhawe.

Callixte Habiyaremye uyu ni umuturage wo mu murenge uhana imbibi n’uyu wa Ntarabana avugako we mu isambu ye hashyizwemo transifo ariko we yahawe amafaranga ibihumbi bisaga 140. Akaba asaba ko n’uyu mugenzi we ibyo yakorewe nawe byakagombye kubaho.

Ibi Callixte abihuriraho na Mukaruhamya Marie Claire nawe avugako babona uyu muturage yarahuye n’akarengane kuko ngo banabona n’ibiti by’imbuto ziribwa byari biteye aho byaragiye bitemwa bityo ko babonako yakagombye kuba ahabwa ingurane bya naba ngombwa akimurwa.

Β  Β  Β  Β  Β  Β  Β  Β  Β  Β  Β  Β Transifo yegeranye n’aho atuye, bishobora guteza ibibazo.

Iyo witegereje neza ukareba uyu Musilimu aho atuye na Transifo ubona ko hari igihe bishobora kuzashyira ubuzima bwe mu kaga doreko ubwe anivugirako inshuro nyinshi iyo imvura iri kugwa akunda kubona inkuba zishobora kumwibasira bikaba byanamuviramo we n’umuryango we kuhatakariza ubuzima.

Β  Β  Β  Β  Β  Β  Β  Β  Β  Β  Β  Β  Β  Β  Β  Β  Β  Β  Β  Β  Β Inzu atuyemo yibera mu icuraburindi

Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugisha REG kuri iki kibazo ntibyadukundira ngo batubwire umurongo bagiye kugiha igihe bazagira ibyo badutangariza tuzabibagezaho.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!