Thursday, June 27, 2024
spot_img
HomeSIPOROPyramids izahura na APR FC mu ijonjora ryanyuma ribanziriza amatsinda, yatangiye itera...

Pyramids izahura na APR FC mu ijonjora ryanyuma ribanziriza amatsinda, yatangiye itera ubwoba uwo bazahura wese abafana b’APR FC bikanze.

Pyramids yo muri Misiri izahura na APR FC yo mu Rwanda mu mikino ibiri yanyuma ibanziriza kujya mu matsinda, yagiye Istanbul muri Turkia mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya w’imikono iwabo iyo muri Misiri, no kwitegura muri rusange umukino wa CAF Champions League izahuramo na APR FC ku wa 15 Nzeri 2023.

Umutoza w’iyi kipe yo muri Misiri Jaime Moreira Pacheco, yajyanye n’abakinnyi 24 b’amazina akomeye barimo uwitwa Ramadhan Sobhi n’abandi.

Iyi kipe izwiho guhemba neza abakinnyi bayo, iri mu makipe akanganye kuri ubu muri Afurika dore ko mu mikino nyafurika y’umwaka ushize yageze kure.

Thierry Froger utoza APR FC nawe yatangaje ko bagiye kwitegura neza uyu mukino, kandi biyemeje kuzatanga ibyo bafite byose bishoboka ariko bagasezerera iyi kipe.

Uyu mutoza yatangaje ibi nyuma yo gusezera Gaadiidka ku bitego 3-1 mu mikino yombi yose yabereye I Kigali mu ijonjora ry’ibanze.

s

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!